Inkuru Nshya

Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania,Gen. Patrick NYAMVUMBA, yasuye ikipe ya Rayon Sports iri muri iki gihugu, aho iri gukorera umwiherero yitegura gukina na Sindgida Black Stars abibutsa ko kuyisezerera bigishoka.
Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, na Sookmyung Women’s University yo muri Koreya y’Epfo, bagiranye ibiganiro bigamije guteza imbere ubufatanye mu bushakashatsi n’uburezi.
Perezida Paul Kagame yavuze ko Umugabane wa Afurika ukeneye Abanyafurika kugira ngo ugere ku iterambere wifuza, bagafata inshingano zo guhindura uyu mugabane aho gusaba ibindi bice by’Isi ko ari byo byaza guhindura ibyabananiye ubwabo.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, hafashwe abantu bagaragaye mu mashusho bakubitira umuntu mu biro by'Akagari.
Perezida Kagame yatangije ku mugaragaro amasomo mu Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere [African School of Governance] asaba abagiye gutangira kuryigamo gukoresha ayo mahirwe mu guhindura umugabane wa Afurika.
Perezida Kagame yavuze ko bidakwiye ko hari abakerensa ubushobozi bw’ibihugu birimo n’u Rwanda, bagaragaza gushidikanya ko bidashobora kwakira kwakira amarushanwa akomeye ku rwego rw’Isi, nka Shampiyona y’Isi y’Amagare, avuga ko iyo mitekerereze itakijyanye n’igihe
Urukiko rw'Ibanze rwa Gasabo, kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Nzeri 2025, rwatangiye kuburanisha urubanza Kalisa Adolphe, Camarade ' wahoze ari umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA.
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwemeje ko ikirego cya Muganga Chantal aregamo Dr. Nsabimana Ernest wahoze ari Minisitiri w'Ibikorwaremezo, kumubeshya urukundo bikamuviramo ibikomere ,nta shingiro gifite