Inkuru Nshya

Mu nama rusange y’Umuryango w’Abibumbye ku nshuro ya 80 (UNGA80), u Rwanda rwagaragaje ko rwatangije imishinga itandukanye y'ikoranabuhanga igamije kurinda no kubungabunga amakuru.
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE,  Bizimana Jean Damascene yasabye urubyiruko kurwanya abagoreka amateka y'u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo bakabanyomoza.
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Antoine Feleix Tshisekedi, yabwiye abitabiriye Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UNGA) i New York, ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, akwiriye guhabwa igihembo cyitiriwe Nobel kubera uruhare rwe mu gushaka amahoro arambye mu karere k’Ibiyaga Bigari n’ahandi ku Isi.
U Rwanda rwashyizeho ku mugaragaro itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi, ryemerera bwa mbere uburyo bwo gutwitira undi (surrogacy) ariko rigena amabwiriza akomeye kugira ngo iyi serivisi ikorwe mu buryo bwemewe n’amategeko.
Urubanza rw’ubujurire rwa Sosthène Munyemana, umwe mu bakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, rwongeye kuburanishwa mu Rukiko rushinzwe gusubirishamo imanza i Paris mu Bufaransa.
Perezida Paul Kagame yageze i Cairo mu Misiri mu ruzinduko rw’akazi, yakirwa na mugenzi we wa Misiri, Abdel Fattah Al-Sisi ku ngoro ya Al-Ittihadiya.
Ikigo cy'u Rwanda cy'ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera Rwanda Forensic Institute RFI cyatangaje ko kigiye kongera amashami yacyo hirya no hino mu gihugu, ndetse no hanze yacyo.
Bisa nkaho bimaze kumenyerwa ko iyo aba bombi batarwanye ngo baremane inguma biba ari ibidasanzwe
U Rwanda na Hongrie byasinye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye no guteza imbere siporo.
Vital Kamerhe wari Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yeguye kuri uwo mwanya nyuma yigitutu yari amaze igihe ashyirwaho n’Abadepite bo muri iki gihugu.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka