Inkuru Nshya

Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Gashyantare 2026, yakiriye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC),Veronica M. Nduva uri i Kigali mu nama yateguwe n’uyu muryango .
Inama ya karindwi y’Abayobozi b’Ingabo z' u Rwanda n' iza Uganda bakorera ku mipaka ihuza ibihugu byombi, yasojwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 20 Gashyantare 2026, hafatwa ingamba zo gucunga imipaka hagamijwe kurwanya ibyaha bihakorerwa.
APR FC yanganyije na Police FC 1-1 mu mukino w'umunsi wa 21 wa shampiyona y'u Rwanda, abafaana bikoma umusifuzi.
Iyi nkuru igendereye kwigisha abantu uburyo bwiza bwo gutangira impera z'icyumweru mu mutuzo. Nta gushidikanya niba ukoresha karindari ya Grégoire, ikiruhuko cy'impera z'icyumweru "weekend" bimwe abato bakunze kwita kuryoshya wakigezemo
Ihuriro rya AFC/M23 ryagaragaje impungenge zikomeye ku mutekano muke ukomeje gufata intera muri Kivu y’Amajyepfo, aho bavuga ko abasivili bakomeje kwicwa mu buryo bwa kinyamaswa n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo
Umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda wasinyanye amasezerano y'Imikoranire n'Umuryango Mpuzamahanga w’Abayisilamu ku Isi, Muslim World League, aho uyu muryango mpuzamahanga uzajya utera inkunga ibikorwa birimo no kubaka imisigiti ijyanye n'icyerekezo
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko bigoye ko U Burundi bwagira uruhare mu buhuza mu kibazo cya RDCongo nyuma yuko iki gihugu gitorewe kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe
Eng. Apollinaire Sayinzoga Nkongoli yatorewe kuba Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y'umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda (TIR), asimbuye Ingabire Marie Immaculée witabye Imana
Kimenyi Yves wakiniye amakipe arimo APR FC na Rayon Sports ndetse n'Ikipe y'Igihugu y'Amavubi, yatangaje ko yasezeye gukina ruhago nk'uwabigize umwuga
Senateri Steve Daines wa Leta ya Montana, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasuye ibirombe by'uruganda Nyarwanda rwa Trinity Metals, bicukurwamo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka