Inkuru Nshya

Nyuma y'uko AFC/ M23 yigaruriye umujyi wa Uvira, igakurikizaho Makobola, ingabo za Repubulika iharanira Demukarasi FARDC, hamwe n’imitwe yitwaje intwaro izwi nka Wazalendo,kuri yu wa mbere bamaze kwikura mu gace ka Mboko, gaherereye mu bilometero 45 uvuye mu mujyi wa Uvira.
Umusesenguzi mu bya Politiki, Senateri Evode Uwizeyimana,  yavuze ko ifatwa rya Uvira bikozwe n'Ihuriro AFC/M23, byatewe n'uko ari Umujyi wari ingirakamaro cyane mu mikoranire mu bya gisirikare hagati y'u Burundi na DRC.
U Rwanda na Djibouti byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye agamije gushimangira ubufatanye mu by'ubukungu no guteza imbere ishoramari ry'ibihugu byombi.
Banki Nkuru y’Igihugu yashyize ku isoko impapuro mpeshwamwenda za miliyari 50 Frw, zizagurishwa mu gihe cy’imyaka 15.
APR Women Basketball Club yanditse amateka akomeye mu mikino Nyafurika ya FIBA Africa Women’s Basketball League, yegukana umwanya wa Gatatu, inahabwa umudali w’umuringa nyuma yo gutsinda ASC Ville de Dakar yo muri Senegal amanota 90-84, mu iminota y’inyongera.
Umuramyi Alexis Dusabe, wizihizaga imyaka 25 amaze mu muziki, kuri iki cyumweru tariki ya 14 Ukuboza 2025, yakoze igitaramo cy'Amateka mu ihema rya Camp Kigali, cyitabirwa ku rugero rushimishije.
‎Bugesera FC yasubiriye Rayon Sports iyitsindira iwayo ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa 11 wa shampiyona y’u Rwanda.
Perezida w'Inama y'Abepiskopi mu Rwanda akaba na Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yagaragaje ko bihangayikishije ku kuba Akarere k'ibiyaga bigari gafite abakirisitu benshi ariko kagakomeza kugira intambara ,amakinbirane n'ubugizi bwa nabi bikomeje kwiyongera .