Inkuru Nshya

Minisitiri Bizimana Jean Damascene yagaragaje ko iyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro ari imwe mu ho Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranwe ubukana n’uburemere buhambaye, aho Akarere ka Nyamagabe kari ku mwanya wa kabiri nyuma ya Karongi mu kugira imiryango myinshi yishwe ikazima
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Habimana Dominique yifatanyije n'abaturage batuye mu Karere ka Gicumbi mu gikorwa cy'Umuganda usoza ukwezi kwa Mata, aho hakozwe ibikorwa birimo gutunganya uturima tw’igikoni, gutera imboga, n'ibindi bigamije kuzamura imibereho myiza y'abaturage
Umuturage wo mu murenge wa Mwendo ho mu karere ka Ruhango mu ntara y'Amajyepfo, yagwiriwe n'urukuta rw'ishuri ahasiga ubuzima,ubwo hari mu gikorwa cy'umuganda rusange kuri uyu wa Gatandatu.
Perezida wa repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko Afurika idakeneye ibintu bigoye kugira ngo itere imbere, ahubwo ko icyo ikeneye ari ikintu cyoroshye kandi gisobanutse aricyo kwiyitaho no gukorana n’abandi mu buryo butanga umusaruro
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prevot, yigaramye amakuru avuga ko igihugu cye kiri mu mugambi na Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye wo kugaba ibitero ku Rwanda.
Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru mu Rwanda, yabonye umufatanyabikorwa mushya aho kuri ubu yamaze guhindurirwa izina ikaba yitwa BK Pro League mu gihe kigera ku myaka itanu.
Minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane Olivier Nduhungirehe asaba urubyiruko kwiga ,gushaka imirimo kunga ubumwe mu kubaka igihugu no kukirinda abanzi bashaka kugisubiza mu icuraburindi.