Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi NAEB, cyatangaje ko umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi woherejwe ku masoko mpuzamahanga kuva ku wa 6-10 Mata 2026 byinjirije u Rwanda miliyari 11,2 Frw.
Minisiteri y’Ibikorwaremezo yerekanye ko imodoka na moto zikoresha amashanyarazi zishobora kuba igisubizo ku bibazo biri guterwa n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.
Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya lisansi yageze kuri 2.938 Frw ivuye kuri 2303 Frw ikaba yiyongereyeho 635 Frw mu gihe litiro ya mazutu yo yagumye kuba 2205 Frw.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite yemeje amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na na Banki ya Standard Chartered yerekeye inguzanyo ya miliyoni 213 z’Ama-Euro ( arenga miliyoni 260$) igenewe gutera inkunga ingengo y’imari isanzwe na politiki yo guteza imbere imirimo idaheza kandi irambye mu Rwanda.
Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n'ubworozi, NAEB, cyatangaje ko u Rwanda rwitabiriye imurikagurisha ry’ikawa ryiswe ‘World of Coffee San Diego’ riri kubera i California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko mu 2028 ari bwo Abanyarwanda bazatangira gutekesha gaz methane icukurwa mu kiyaga cya Kivu.