Umuhuzabikorwa w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC), Corneille Nangaa, yatangaje ko adashyigikiye igitekerezo cyo kugirana ibiganiro n’ubutegetsi bwa Kinshasa, avuga ko ikibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kidashobora gukemurwa binyuze mu masezerano mashya ya politiki.
Mu mashusho yashyizwe ahagaragara n’Ihuriro rya AFC/M23, Nangaa yavuze ko ubutegetsi bwa Kinshasa ari “ubuyobozi bubeshya kandi budakurikiza amasezerano bugirana n’abandi.”
Yashimangiye ko adashyigikiye gahunda y’ibiganiro biri gutegurwa n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi ku bufatanye n’amadini, avuga ko iyo nzira idashobora gutanga umuti urambye ku bibazo igihugu gifite.
Nk’uko Corneille Nangaa abivuga, igisubizo ntikiri mu “masezerano ya politiki yuzuyemo uburyarya”, ahubwo kiri mu kuvugurura igihugu no kongera kubaka inzego zacyo.
Yagaragaje ibintu bine abona ko ari byo byihutirwa kugira ngo Congo ibashe kubona amahoro n’umutekano urambye.
Harimo kubaka ingabo z’igihugu zifite ubushobozi bwo gukumira umwanzi, polisi irinda abaturage, ubutabera bwigenga budakoreshwa n’igitutu cya politiki, ndetse n’ubuyobozi bukora neza kandi butanga serivisi ku baturage.
Ibyo Nangaa yatangaje bigaragara nko gutanga ubutumwa bwo kwanga uburyo bw’ibiganiro buri gutegurwa na Kinshasa.
Ku bwe asanga ikibazo cya Congo kidashobora gukemurwa n’amasezerano ya politiki gusa, ahubwo gisaba impinduka zifatika mu mikorere y’inzego z’igihugu.
Iri tangazo ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza ku mugaragaro ko AFC yanze gahunda y’ibiganiro biri gutegurwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Rinagaragaza imwe mu mbogamizi zikomeye zishobora gukoma mu nkokora iyo gahunda, cyane cyane kuba hari bamwe mu b’ingenzi bagira uruhare mu bibazo byo mu burasirazuba bwa Congo batemera ubutegetsi bwa Kinshasa nk’umufatanyabikorwa wizewe mu biganiro.








