sangiza abandi

Ikipe ya Aston Villa igiye kujya yambara Visit Rwanda mu gituza

sangiza abandi

Ikipe ya Aston Villa ikina muri Shampiyona y’u Bwongereza yumvikanye na Visit Rwanda ku masezerano yo kuba umuterankunga mukuru uzajya ugaragara ku gituza cy’imyambaro y’iyi kipe.

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru cya The Athletic cya mu Bwongereza  avuga ko aya masezerano ari yo afite agaciro kanini kurusha andi yose iyi kipe yigeze kugirana n’umuterankunga, aho aje asimbuye ayo yari ifitanye n’isosiyete y’imikino y’amahirwe ya Betano.

The Athletic ivuga ko ayo masezerano afite agaciro ka miliyoni 20 z’Amapawundi ku mwaka, akabakaba miliyari 40 Frw.

Ubu bufatanye bwiyongera ku bundi u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda rusanzwe rufitanye n’amakipe akomeye i Burayi arimo Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa na na Atlético Madrid yo muri Espagne. 

U Rwanda kandi rwari rumaze imyaka umunani rufitanye amasezerano n’ikipe ya Arsenal yo kwamamaza ku kuboko kw’imyambaro y’abakinnyi, yarangiranye n’umwaka w’imikino wa 2025/2026.

Ikipe ya Aston Villa igiye kujya yambara Visit Rwanda mu gituza

Photos:

[fluentform id="3"]