sangiza abandi

Kwibuka32: Tugomba kwigira ku makosa yakozwe tugakuramo amasomo- António Guterres

sangiza abandi

Umunyamabanga mukuru wa Loni, António Guterres yasabye Isi yose kwigira ku makosa yabaye ubwo mu Rwanda habaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 amahanga yose arebera avuga ko Isi yose ikwiye gukuramo amasomo.

Ibi António Guterres yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X kuri uyu wa 7 Mata 2026.

Muri ubu butumwa yatambukije, Guterres yavuze ko nk’Umuryango w’Abibumbye bazirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko ahamya ko bakuyemo amasomo akomeye.

Yagize ati “ Ku munsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, twunamiye inzirakarengane zishwe tunifatanya n’abarokotse Jenoside.Tugomba gukura amasomo ku makosa yabaye mu gihe cyashize no kurinda abakiriho, turwanya urwango, imvugo zibiba amacakubiri ndetse n’ubushotoranyi buganisha ku bugizi bwa nabi.”

Buri  mwaka tariki ya 7 Mata , u Rwanda n’Isi bifatanya kwibuka  Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

U Rwanda ntirwahwemye kugaragaza ko Loni yirengagije nkana itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi aho yamenyeshejwe ko hari umugambi wo gutsemba Abatutsi  wari umaze igihe utegurwa na leta yari iyobowe na Habyarina Juvenal ariko uyu Muryango w’Abibumbye ntugire icyo ukora kugeza umugambi ushyizwe mu bikorwa.

Tariki 10 Mutarama 1994 nibwo Umunya-Canada wari uyoboye Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari zaje kugarura amahoro mu Rwanda (MINUAR), Lt Gen Romeo Dallaire, yandikiye ubutumwa [Fax] abamukuriye ku cyicaro cya Loni, abamenyesha ko mu Rwanda hari gutegurwa Jenoside.

Icyo gihe Gen Dallaire yanditse asaba uburenganzira bwo kugira icyo akora nyuma y’amakuru ateye ubwoba yari amaze guhabwa, aho kumuha uburenganzira bamubuza kugira icyo akora ndetse ategekwa gushyira ayo makuru abari bari gutegura ‘Jenoside’.

U Rwanda ruvuga ko iyo ‘Fax’ yoherejwe muri Loni ihabwa agaciro, hari abana b’u Rwanda batari kwicwa bunyamaswa bazira uko bavutse, ndetse ko hari icyerekezo gishya u Rwanda rwari kuba rufite, n’amateka ashaririye rutari kuba rwaranyuzemo.

Mu gihe cy’iminsi 100 gusa mu Rwanda hishwe Abatutsi basaga miliyoni bazira uko bavutse amahanga yose arebera.

Photos:

[fluentform id="3"]