sangiza abandi

Police FC yatangaje umutoza mushya

sangiza abandi

Ikipe ya Police FC yatangaje Rkyer Jaafar ukomoka muri Maroc nk’umutoza wayo mushya mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere, asimbuye Ben Moussa wari umaze umwaka umwe atoza iyi kipe ya Polisi y’u Rwanda.

Jaafar yatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nyakanga 2026, akaba azungirizwa n’umunya-Espagne Bakkali Tahiri Mostafa nawe wasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Umutoza Jaafara ageze muri Police FC asanga itaratangira imyitozo yitegura umwaka utaha w’imikino n’ubwo iyi kipe yakoze zimwe mu mpinduka zirimo guhindura Umunyamabanga Mukuru.

Superintendent of Police (SP) Diane Ntakirutimana yagizwe umunyamabanga mukuru mushya asimbuye Chief Inspector of Police (CIP) Claudette Umutoni warumaze imyaka 3 kuri uyu mwanya.

Mu zindi mpinduka iyi kipe yakoze zirimo gushyiraho Rutsindura Antoine (Mabombe) nk’umuyobozi ushinzwe ibya tekinike ndetse no kugura abakinnyi bashya barimo Moussa Limane, Keffa Tangara, Mzungu Japhet, Iddrisu Shaibu, Rushema Chris, Byishimo Valua na Rugwiro Kevin.

Iyi kipe kandi yongereye amasezerano abakinnyi basanzwe bayifasha barimo Nsabimana Eric “Zidane” ari nawe kapiteni w’iyi kipe, Iradukunda Simeon, Niyongira Patience na David Chimezie.

Umutoza mushya wa Police FC, Rkyer Jaafar
Umutoza wungirije mushya wa Police FC, Bakkali Tahiri Mostafa

Photos:

[fluentform id="3"]