sangiza abandi

RURA yashyize umucyo ku kibazo cy’igiciro cy’amazi, atakara adakoreshejwe, ndetse n’ikoreshwa rya mubazi y’ikoranabuhanga 

sangiza abandi

Mu bice bitandukanye by’igihugu abaturage bagaragaza ko igiciro cy’amazi kiri hejuru ndetse rimwe na rimwe ntaboneke nk’uko bikwiye bigatuma hari abihisha muri iryo bura bakayacuruza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Urwego ngenzuramikorere ishami rishinzwe kugenzura amazi, isuku n’isukura, ryatangije gahunda y’ubukangurambaga yo kurebera hamwe ibibazo n’imbogamizi biboneka muri serivise y’imitangire n’imikoreshereze y’amazi hagamijwe gufatanya n’abaturage n’inzego bireba uko ibibazo biri muri uru rwego byavugutirwa umuti urambye.

Bimwe mu bibazo bikunze kugaragara muri uru rwego harimo amakimbirane ashingiye ku ngano y’amazi umuturage yishyuzwa ku kwezi, mubazi zidakora neza, kuyakoresha nabi, kuyapfusha ubusa, kuyagurisha mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ibura ryayo n’ibindi.

Umuyobozi w’iri shami muri RURA, Dr. Hussein Bizimana, asanga iyi gahunda ari ingenzi kuko ifatwa nk’izagira akamaro mu gukemura byinshi muri ibi bibazo bivugwa muri uru rwego bigashakirwa umuti ku bufatanye n’inzego zose zirebwa nabyo haba iza leta, iz’abikorera n’abaturage muri rusange.

Yagarutse ku kibazo cy’abantu bahabwa amasoko yo kuvomesha ku mavomo rusange bakitwikira muri uwo mutaka bagacuruza amazi ku giciro gihenze,avuga ko ubyo ari ibikorwa bitemewe n’amategeko agenga imitangire y’amazi meza kandi iyo bimenyekanye bafatirwa ibihano ndetse bakanamburwa isoko.

Yagize ati “ Ubundi amazi yo ku mavomo rusange ni yo yakabaye ahendutse ari kugiciro cyo hasi gishoboka kuko ni uburenganzira bw’umuturage wese kubona amazi kandi meza. Niba  ijerekani twarateganjije ko hari aho itagomba kurenza 20 ariko ugasanga hari uyigurisha 100, 300 cyangwa 500, urumva ko ibyo bintu ari ukurenga ku mategeko.”

RURA yakebuye abafite amavomo rusange bashyiraho ibiciro by’amazi bitagenwe

Ikibazo cyo gusaranganya amazi gikomeje kuba ingutu

Dr. Bizimana ubwo yagarukaga ku kibazo cy’isaranganya ry’amazi aho hari ibice bimara igihe kirekire bitayafite, yavuze ko koko gihari ariko biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo izo kuba ingano y’amazi akenerwa ku munsi mu gihugu ari nyinshi kuruta ingano y’amazi atunganywa, bigatuma habaho kuyasaranganya kugira ngo buri gice kigerweho n’amazi meza.

Yatanze urugero rw’amazi akenerwa mu mujyi wa Kigali avuga hakenerwa metero cube zisaga ibihumbi 230 ku munsi mu gihe haboneka hagati y’ihumbi 145 na 150 ku munsi.Bisobanuye ko haba hari icyuho cya metero cube ibihumbi 80 guteranyaho andi atakara adakoreshejwe. 

“Rero biba bisaba ko twitonda kugira ngo buri hantu haboneke amazi”.

Yavuze ko kuba hari ibice bimara igihe kinini nta mazi bifite rimwe na rimwe biterwa n’ingano y’amazi aba ari make, bigafata igihe kugira ngo azabashe kuzura mu miyoboro yose, bityo hamwe byakwiyongera ho ubutumburuke bwaho, ndetse n’ imiyoboro mito ihagera, agatinda kuhagera, rimwe na rimwe agashira mu miyoboro atahageze. Kuri ubu ku bufatanye na WASAC utility, hagenda hashakwa uko ahantu hose hagezwa amazi, ndetse inganda zikomeza kwagurwa kugira ngo amazi aboneke ahagije. 

Ikoreshwa rya Mubazi koranabuhanga

Mu bihe binyuranye bamwe mu bantu bagiye batanga igitekerezo cy’uko hashyirwaho uburyo bwo kwishyura amazi mbere nk’ubusanzwe bukoreshwa mu kwishyura amashanyarazi. 

Dr. Bizimana yasobanuye ko ubu buryo RURA ku bufatanye n’ ibigo bitanga serivisi z’amazi meza ku baturage,bwatekerejweho ndetse ko hari ibice bwatangiye gukoreshwamo kugira ngo babugerageze barebe niba bwakoreshwa mu gihugu hose nyuma y’iryo geragezwa.

Ubwo yagarukaga ku kibazo cy’amazi atakara atabazwe yavuze ko kigihari ariko asobanura ko ugereranyije n’uko byari bimeze mu myaka yabanje kuri ubu ingano y’amazi atakara atishyujwe yagabanyutse aho bigeze ku kigero cya 35% bivuye ku mibare iri hejuru ya 40%.

Yagize ati “ N’ubwo biri kumanuka riko turacyafite urugendo kuko mu 2029 dushaka kuba twageze kuri 25%. Ubu turi gukorana na WASAC kugira ngo iki kibazo gikemuke vuba kandi mu buryo burambye”.

Umuturage arasabwa iki?

Dr. Bizimana yasabye abaturage kumenyekanisha ibibazo bafite bijyanye n’amazi ku nzego bireba haba WASAC na RURA bakajya babigaragaza hakiri kare.

Yavuze ko buri muturage akwiye kugira uruhare mu kubungabunga ibikorwaremezo by’amazi, gufata neza amazi bakoresha mu rugo, birinda kuyasesagura kuko bigira ingaruka mu kuyabika ndetse bikanongera ibiciro bishyura. Abaturage kandi basabwa kuvuga ikibazo bagize mu gihe mubazi yabo yagize ikibazo, bishyujwe amafaranga menshi cyangwa se bamaze igihe batishyuzwa amazi.

Yasabye kandi abaturage kumenya uburenganzira bwabo bakamenya uko ibiciro by’amazi bihagaze kugira ngo bamenye amafaranga bagomba kwishyura ndetse bakanakoresha amazi neza.

Umuyobozi ushinzwe amazi, isuku n’isukura muri RURA, Dr. Hussein Bizimana, yasobanuye uko ibiciro by’amazi bishyirwaho asaba abaturage kubimenya
Dr. Hussein Bizimana yavuze ko RURA iri gukora isuzuma ku ikoreshwa rya mubazi koranabuhanga ku buryo umuntu azajya yishyura amazi mbere


Photos:

[fluentform id="3"]