Ibyihariye

Perezida Kagame yavuze ko kuba u Rwanda rugiye guhagarika gukorana na Arsenal binyuze muri Visit Rwanda, ntaho bihuriye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko hari ibyo batumvikanye mu mikoranire.
Minisitiri w'Uburezi Joseph Nsengimana yatangaje ko mu myaka ine iri imbere hazaba huzuye amashuri atanu ya Leta afasha abana bafite ubumuga bwihariye, ndetse n'andi mashuri hirya no hino mu gihugu akazaba ayigiraho
Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko kugira ngo umutekano mu Mujyi wa Goma n'ibindi bice bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bigire umutekano, leta ya RDC ikwiye kubigiramo uruhare, ikemura ikibazo uhereye mu mizi
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yongeye kugaragaza ko amahoro mu karere k’Ibiyaga Bigari adashobora kugerwaho mu gihe umutwe wa FDLR ukomeje kwifanya n'ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Guverinoma y’u Rwanda yemeye ko umushinga wa Biogaz yifashishwa mu guteka utatanze umusaruro nkuko byari biteganyijwe gusa ivuga ko hatangijwe  indi gahunda yo kongera kuwugerageza bityo bizeye ko uzatanga umusaruro.
Urwego ry'Igihugu rw'Imiyoborere ,RGB , rwatangaje ko rwashyizeho Komite y'inzibacyuho ya Rayon Sports nyuma yo gusuzuma byimbitse ibibazo biyivugwamo.
Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, uri kugirira uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, yatangaje ko bifuza ko  rwakomeza kubafasha mu gucunga umutekano mu gihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu no gukomeza kwagura umubano w’ibihugu.
Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Santarafurika, Faustin Archange Touadéra, uri mu ruzinduko mu Rwanda, baganira ku bufatanye busanzwe hagati y'ibihugu byombi
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Ugushyingo 2025, yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Guinée , Morissanda Kouyaté.
Umubano w’u Rwanda na Qatar wamaze kuba ntamakemwa nyuma yaho muri Gicurasi 2017 ibihugu byombi bitangiye inzira y’ubufatanye mu bya diporomasi, ibihugu byombi bigashyira umukono ku masezerano agamije kunoza imikoranire