Igikomangoma Albert II wa Monaco wanitabiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye mu Rwanda, mu mujyi wa Kigali, yatangaje ko ashima politiki y’Igihugu ijyanye no kurengera ibidukikije.
Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere RDB, muri gahunda ya Visit Rwanda rwasinye amasezerano y’imikoranire n’Ikipe ya Los Angeles Clippers ikina Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA ndetse na Los Angeles Rams ikina muri Shampiyona ya NFL (National Football League) .
Perezida wa Repubulika Paul Kagame , yatangaje ko u Rwanda rutewe ishema no kuba rwarakiriye shampiyona y’Isi y’Amagare yari imaze icyumweru ibera mu Rwanda, mu Mujyi wa Kigali.