Ibyihariye

Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera aba Ofisiye 632, bari bafite ipeti rya Sous-Lieutenant, abaha ipeti rya Lieutenant
Perezida wa Repubulika Paul Kagame,akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yasabye ba ofisiye bashya binjiye mu ngabo z’u Rwanda, guhora bazirikana ko inshingano ya mbere bafite ari ukurinda igihugu n’Abanyarwanda, birinda ko cyavogerwa n’abatagikunda.
Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, yagaragaje  ko hari zimwe mu nganda zimo n’izitunganya umusaruro w’ubuhinzi zikora amasaha macye bityo bikadindiza iterambere n’ubukungu bw’igihugu.
Kuri uyu wa 1Ukwakira 2025,  Umuryango FPR Inkotanyi wifurije Abanyarwanda umunsi mwiza wo gukunda Igihugu, abasaba kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Mu minsi ishize twasangiye ubutumwa bwihariye ku bashakanye, none ndagarutse ngo tuganire no ku mugisha udasanzwe w’abashakanye, wo kwitwa ‘Ababyeyi’.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Jenerali MK Mubarakh, yakiriye itsinda rigizwe n’abasirikare n’abarimu 27 baturutse mu Ishuri rya Gisirikare rya Zambia, bari mu ruzinduko rwo kwigira ku Rwanda
Igikomangoma Albert II wa Monaco wanitabiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye mu Rwanda, mu mujyi wa  Kigali, yatangaje ko ashima politiki y’Igihugu ijyanye no kurengera ibidukikije.
Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere RDB, muri gahunda ya Visit Rwanda rwasinye amasezerano y’imikoranire n’Ikipe ya Los Angeles Clippers ikina Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA ndetse na Los Angeles Rams ikina muri Shampiyona ya NFL (National Football League) .