Ibyihariye

Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Ubutasi ku Mari (Financial Intelligence Center: FIC), ku wa 14 Ukwakira 2025, rwashyize hanze urutonde rw’abanyarwanda 25 bafatiwe ibihano kubera gukora no gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba imbere mu gihugu.
Perezida wa Repubulika,Paul Kagame, yavuze ko u Rwanda rwahuye n’ibibazo byinshi birimo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko rwabashije kubyigobotora, rukagera ku iterambere ryifuzwa n’Abanyarwanda.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yayoboye inama y'Akanama Ngishwanama k'Umukuru w'Igihugu, PAC, yahuriyemo n'impuguke z’Abanyarwanda n’abanyamahanga mu kungurana ibitekerezo ku iterambere ry’u Rwanda
Perezida Kagame watangije gahunda yo gutera inkunga urwego rw'ubuzima mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yakiriye Komiseri wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe ishinzwe Ubuzima, Amb. Amma Twum-Amoah ndetse n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Nyafurika kigenzura Ubuziranenge bw’Imiti, AMA, Dr. Delese Mimi Darko
Perezida wu Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko ku Isi, Inter-Parliamentary Union, IPU, Martin Chungong, uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe,  yatangaje ko amagambo Perezida ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje  mu Nama Mpuzamahanga y’Ubufatanye bw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) na Afurika, Global Gateway Forum, yabereye i Bruxelles mu Bubiligi, yari agamije kuyobya rubanda.
Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Reeta Roy, Umuyobozi Mukuru wa Mastercard Foundation, wari kumwe na Sewit Ahderom, uzamusimbura ku buyobozi bukuru bw’uyu muryango guhera mu ntangiriro za 2026
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagaragakje ko ubufatanye bwa Afurika n'andi mahanga atari ubugomba gutuma Afurika igengwa ahubwo bugomba kuyihesha agaciro, bugashingira ku kungukira hamwe
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yahaye ubutumwa mugenzi we wa RDCongo nyuma yo kongera kwegeka ibibazo by’icyo gihugu ku Rwanda.
Perezida w'u Rwanda Paul Kagame, ari i Buruseri mu Bubiligi aho yitabiriye inama Mpuzamahanga ya kabiri ya Global Gateway Forum 2025, yiga ibijyanye n'ishoramari