sangiza abandi

Umuhango wo gusoza amasomo ku Bapolisi bakuru mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda Icyiciro cya 14

sangiza abandi

Mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda rihereye mu Karere ka Musanze hagiye kubera umuhango wo gusoza amasomo ku Bapolisi Bakuru basoje amasomo muri iri shuri.

Abarangije amasomo ni Abapolisi barimo abahabwa Impamyabumenyi y’Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza n’abandi bahabwa iy’icyiciro cya mbere cya Kaminuza.

Photos:

Photos: Nsengiyumva Jean Claude

Live Updates
Just now

🔴Abarangije Icyiciro cya gatatu bahawe impamyabumenyi

Abanyeshuri 36 muri 38 hahawe imyamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n'umutekano.

8 hours ago

🔴Ijambo rya Minisitiri w'Uburezi

Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph, yashimiye Abapolisi barangije amasomo ku bwitange, imbaraga, ikinyabufura, ubunyamwuga byabaranze mu gihe cy'umwaka bamaze biga avuga bitari byoroshye ariko babashije kubigeraho, abasaba kujya kubishyira mu bikorwa barinda abaturage.

Yagize ati "Mwihanganiye ibigeragezo byinshi kugira ngo uyu munsi murangize aya masomo mufite imbaraga, ubumenyi n'ubushobozi burenze ubwo mwari mufite mbere yo gutangiraga aya masomo".

Yabibukije ko kurangiza amasomo atari iherezo ry'urugendo rwo kwiga, ahubwo ko ari intangiriro y'urugendo rushya.

Yagize ati "Ibibazo by'umutekano Isi ihanganye na byo biragenda bihinduka ku muvuduko ukomeye kandi buri munsi havuka ibyago bishya uko ikoranabuhanga rigenda ritera imbere. Amatsinda y'abakora ibyaha agenda ahindura uburyo akoramo kandi n'imibereho y'abaturage na yo irahinduka".

Yakomeje agira ati "Nk'abazaba abayobozi b'inzego zishinzwe kubahiriza amategeko hirya no hino muri Afurika, mufite inshingano zo gukomeza kurangwa n'ubunyangamugayo, ubunyamwuga n'uburyo bwo kubazwa inshingano mwahawe".

9 hours ago

🔴Ijambo ry'Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y'u Rwanda

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof Didas Kayihura, yashimiye Abanyeshuri basoje ababwira ko ubumenyi bungutse bagiye kubushyira mu bikorwa mu buzima busanzwe.

Yagize ati "Ubumenyi, ubushobozi n'ubunararibonye mwungukiye muri aya masomo ubu mugiye kubigerageza mu buzima busanzwe. Gukumira amakimbirane no kuyahindura mu buryo bwubaka bikomeje kuba ingenzi kurusha kuyacunga gusa, cyane cyane muri iki gihe Isi ihanganye n'ibibazo byinshi n'ihungabana mu mibanire y'abantu".

Prof Kayihura yavuze ko inzira bahisemo yo gucunga umuteka no gukemura amakimbirane ari inzira ikomeye ariko bagomba kubikora kandi kinyamwuga.

Yagize ati " Mwafashe inzira itoroshye, ariko ifite agaciro gakomeye cyane, cyane cyane muri iki gihe ibihugu byinshi bihanganye n'amakimbirane, umutekano muke, ivangura bituma habaho kubura icyizere hagati y'abaturage".

Yasoje ababwira ko ubumenyi bahawe bubashyira hagati mu bibazo bikomeye sosiyete zitandukanye zihanganye na byo muri iki gihe, kandi abaturage bazabategerezaho ibisubizo.

9 hours ago

🔴I jambo ry'Umuyobozi wa ALU

Umuyobozi Mukuru wa ALU, Sidee DLAMINI yashimiye Aabanyeshuri basoje amasoso yabo abasaba kuyashyira mu ngiro mu buryo bwa kinyamwuga nk'uko babyize mu gihe cy'umwaka bamaze biga mu Ishuri Rikuru rya Polisi y'u Rwanda.

yagize ati "Mugeze kuri iyi ntambwe mwarakomeje no kuzuza inshingano zanyu za buri munsi. Inshingano mwari mufite ntizigeze zihagarara kubera amasomo, kandi n'ibibazo by'umutekano mwahuraga na byo ntibyigeze bitegereza ko murangiza umukoro cyangwa ikindi gikorwa cy'amasomo".

"Amajoro menshi mwaraye mwiga, ubwitange, ukwihangana n'ikinyabupfura byabasabye kugira ngo mugere hano uyu munsi, turabibona kandi turabishima cyane".

"Ni na byo biduha icyizere ko umutekano w'abaturage bacu uri mu maboko y'abantu babishoboye kandi babikwiriye".

Dlamini yasabye abasoje amasomo yabo ko impamyabumenyi bahawe ari intambwe ikomeye ariko ko atarizo batahanye gusa ahubwo ko bahakuye n'imitekereze mishya.

"Uyu munsi ntabwo mugiye gutahana impamyabumenyi gusa. Mugiye gutahana imitekerereze mishya, umuyoboro mugari w'inshuti n'abafatanyabikorwa, ubumenyi bwimbitse bwo kwimenya no kumenya abandi, ndetse n'ubushake burushijeho bwo gukorera hamwe nk'Abanyafurika hagamijwe iterambere rusange ry'umugabane wacu".

Yasoje ashimira ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda ku cyizere no ku bufatanye bwiza bumaze imyaka itanu hagati yayo na ALU.

9 hours ago

🔴Abahize abandi bahawe ibihembo

Abanyeshuri bitwaye neza kurusha abandi mu gihe cy'umwaka bamaze biga bahawe ibihembo

Igihembo cy'Uwakoze ubushakashatsi akanandika igitabo cyahize ibindi (Best College Research Paper Award) cyahawe SSP Rashida Mugawe wo muri Polisi ya Uganda.

Iki gihembo cyamuhesheje kuba yarakoze ubushakashatsi bwagaragaje urwego rwo hejuru rw'ubumenyi mu kwandika no gusesengura ibibazo, ndetse n'ubushobozi bwo gutanga ibisubizo bifatika ku bibazo by'umutekano n'imiyoborere ya Polisi muri iki gihe.

Igihembo cy'umunyeshuri wabaye uwa kabiri mu gutsinda neza kurusha abandi (Second Overall Best Student Award) cyahawe SP Florent Niyongira wa Polisi y'u Rwanda.

Igihembo cy'umunyeshuri wabaye uwa gatatu mu gutsinda neza kurusha abandi (Third Overall Best Student Award) cyahawe Superintendent Chisomo Lucius Ziwao wo muri Polisi ya Malawi.

Igihembo nyamukuru cy'umunyeshuri wahize abandi bose (Overall Best Student Award) mu cyiciro cya 14 cya 2025/2026, cyahawe SP Fraterne Muhawenimana wa Polisi y'u Rwanda.

10 hours ago

🔴Abasoje batangiye guhabwa impamyamubenyi

Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph, yemeje ko Abapolisi 38 barimo 15 Abaturutse mu bihugu by'amahanga barangiye amasomo mu Ishuri Rikuru rya Polisi y'u Rwanda.

Abasoje amasomo mu bijyanye n'umutekano bahawe impamyabumenyi iz'Icyiciro cya mbere cya Kaminuza n''iz'Icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu gihe abarangije icyiciro cya mbere barangije mu bijyanye n'imiyoborere.

Abarangije amasomo bari bamaze umwaka biga barimo 38. Barimo Abanyarwanda 23 barimo 17 muri Polisi y’u Rwanda RNP, 2 Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, 2 Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS na 2 b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza, NISS. N'abandi baturutse mu bihugu byo hanze

Showing 6 of 10 updates
View All Updates (10)
[fluentform id="3"]