Guillaume NIYONKURU

Guillaume NIYONKURU

Umuhanzi uri mu bakomeye mu Burundi yatangaje ko agiye gushyira hanze umuzingo w’indirimbo 14 (Album) izagaragaraho umuhanzi w’umunyarwanda Kenny Sol mu ndirimbo bakoranye yitwa ‘Let Me Know’.
Dusabe Jane w’imyaka 21 wakiniraga ikipe ya APR ya basketball mu bagore agiye kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho agiye gukomereza amasomo ye no gukomeza gukina basketball.
Urwego Rushinzwe gutegura Shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League, rwashyize ahagaragara uko amakipe azahura muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, BK Pro League 2026/27, kuva ku munsi wayo wa mbere tariki 4 Nzeri 2026 kugeza ku munsi wa nyuma tariki 30 Gicurasi 2027.
Urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru mu bagabo, Rwanda Premier League, rwinjiye mu mikoranire n’ikigo cya Hudl gifite ubunararibonye mu gukora ubusesenguzi bw’imikinire y’abakinnyi no gushakisha impano mu mupira w’amaguru.
Ikipe ya APR FC yamaze kongera amaraso mashya mu batoza bayo aho umunya-Maroc Fouzir Mohamed yagizwe umutoza mushya wongerera ingufu abakinnyi (Fitness coach).
Ikipe ya REG W BBC yatsinze APR W BBC naho The Hoops Rwanda itsinda Kepler W BBC biziha kugera ku mukino wa nyuma w’imikino ya kamarampaka ya Shampiyona y’abagore, Cheetah Energy RBL Playoffs.
Rayon Sports yatsinze Mathare United yo muri Kenya ibitego 3-0 mu mukino wa gicuti wakinwe kuri iki Cyumweru tariki 16 Kanama 2026 muri Kigali Pele Stadium.
Uwimana Clarisse yatorewe kuba Visi Perezida w'ikipe yitwaga AS Kigali kuri ubu yitwa Kigali FC mu nteko Rusange y'iyi kipe yateranye kuri iki Cyumweru tariki 16 Kanama 2026 yigaga ku ngingo yo kuzuza komite Nyobozi.
Umunyamakuru Murindahabi Iréné yasabye anakwa Nishimwe Liliane mu birori by’ubukwe byabereye ku Gisozi muri Intare Arena kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kanama 2026.
Umunyamakuru w’imikino kuri B&B Kigali FM, Abel Deus Kwizera uzwi nka Cardinale yasabye anakwa Sandrine Mukabutera mu birori byabereye muri Don De Dieu Garden Kicukiro mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kanama 2026.