Ni ibisanzwe ko ibirori byinshi mu Rwanda byinganjemo ubukwe bikorwa mu gihe cy’Impeshyi (Icyi) kuko ari gihe kitarangwamo imvura ishobora kuba kidobya mu birori, ahubwo kikarangwamo izuba ryinshi.Impeshyi y’uyu mwaka wa 2026 yabaye umwanya wo gukora ubukwe ku bakora umwuga w’itangazamakuru ku buryo abagera ku 9 bose bakoze ubukwe mu gihe kitarenze amezi 3 harimo n’abashakanye hagati yabo.
Ikipe ya APR BBC yatsinze Patriots BBC amanota 117-91 ku mukino wa mbere (Game 1) w’imikino ya nyuma ya Cheetah Energy RBL Playoffs yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Kanama 2026 muri BK Arena.
Kuri uyu wa kabiri tariki 18 Kanama 2026 saa mbiri n’igice z’ijoro (20:30) muri BK Arena harabera umukino wa mbere (Game 1) w’imikino ya nyuma ya kamarampaka muri basketball mu bagabo, Cheetah Energy RBL Playoffs, aho APR BBC ihura na Patriots BBC.
Girumugisha Jean Claude "Kabaye" uheruka guhabwa igihembo cy'umukinnyi mwiza w'umwaka muri Shampiyona y'u Rwanda, BK Pro League 2025/26, yatangajwe nk'umukinnyi mushya w'ikipe ya Al Ahli Tripoli SC yo muri Libya avuye muri Al Hilal SC yo muri Sudani.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Tennis mu bagore yatahanye umwanya wa 4 mu irushanwa rya Billie Jean King Cup Africa Group IV bituma itabasha kubona itike yo kuzamuka mu cyiciro cya gatatu (Group III) kizakinwa umwaka utaha.
Rutahizamu uca ku mpande w'umunyarwanda Mugisha Gilbert uzwi nka Barafinda yamaze kumvikana n'ikipe ya Jwaneng Galaxy FC ikina icyiciro cya mbere muri Botswana aho agiye kuyerekezamo nyuma yo gutandukana na APR FC.