IKUZWE MBABAZI Maurice

IKUZWE MBABAZI Maurice

IKUZWE MBABAZI Maurice ni umunyamakuru w’Umunyarwanda ndetse n’umunyeshuri uri gusoza amasomo ya Kaminuza mu Itangazamakuru n’Itumanaho. Afite ubunararibonye mu kwandika inkuru,. Afite umwete n’inyota yo kuba umunyabigwi mu itangazamakuru.Ubu, akorera ku UMUNOTA.COM. Intego ye ni ugukoresha impano n’ubumenyi afite mu guteza imbere itangazamakuru rifite ireme no kugeza ku baturage amakuru abafitiye akamaro.Email: [email protected] Tel: 0785580314

Abadepite batoye itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y'inguzanyo ya miliyoni 173.840.000 z'amayero hagati ya Repubulika y'u Rwanda na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, azifashishwa mu guteza imbere ingufu.
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée yaneze abayobozi b'iyi kipe batayikurikiranira hafi ngo bagerehe naho ikorera imyitozo kandi ari wo mutima wa Rayon Sports
FERWAFA yemeje ko guhera mu mwaka w’imikino wa 2025/2026, amakipe yo mu cyiciro cya mbere (Rwanda Premier League) azaba yemerewe gushyira mu kibuga abakinnyi b'abanyamahanga umunani
Urwego rw'Igihugu rushinzwe Igorora, RCS, rwihanije bamwe mu basura abagororwa bakabashyira ibintu bitemewe birimo n'ibiyobyabwenge. Ibi bibaye nyuma y'uko iyi migirire igaragariye mu igororero rya Rusizi
Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ku bufatanye na Polisi y'u Rwanda berekanye abantu 26 biyitaga 'Abameni', bakekwaho ubwambuzi bushukana bakoresheje telefoni, aho bahamagaraga abantu bababeshya bagamije kubambura amafaranga.
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yasabye ababyeyi kudaterera iyo ngo bumve ko uburezi bw’umwana bureba umwarimu gusa, ahubwo ko bakwiye gukurikirana imyigire y'umwana no kumenya uko bamufasha ageze mu rugo
Bacary Sagna, wahoze akinira Arsenal, na Javier Pastore wahoze akinira Paris Saint-Germain (PSG), basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda Amavubi yatsinzwe na Super Eagles yo muri Nigeria igitego 1-0, mu mukino wa karindwi wo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026
Esther Mbabazi umaze imyaka 15 atwara indege muri Sosiyete ya RwandAir, arashishikariza abana b'abakobwa kudatera inyoni amahirwe u Rwanda rwabahaye, ahubwo bakayabyaza umusaruro ku buryo bazisanga mu muryango w'abagore bake batwara indege ku mugabane wa Afurika
Urwego ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko ibiciro by'ibikomoka kuri Peterori byazamutseho 5.5%, mu gihe cy'amezi abiri ari imbere