Nina Cynthia

Nina Cynthia

Dushime Nina Cynthia ni umunyamakuru w’Umunyarwandakazi ufite uburambe bw’imyaka itatu mu itangazamakuru, ryibanda ku gutara no gutangaza inkuru y'ibibera imbere mu gihugu. Kuri ubu ni 'Special Editor' ku rubuga rw’amakuru rwa Umunota.com, rumwe mu ziyoboye mu Rwanda mu bijyanye no gutangaza amakuru ku mbuga zikorera kuri murandasi.

Minisiteri y’Uburezi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ishuri mpuzamahanga rya WorldQuant University (WQU), rizatanga buruse ku Banyarwanda mu gihe cy'imyaka itanu
Perezida Paul Kagame yakiriye umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Urwego rw’Itangazamakuru mu Bihugu Byunze Ubumwe by’Abarabu (UAE Media Council), Sheikh Abdulla bin Mohammed bin Butti Al Hamed
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yahaye ikazendetse anagenera ubutumwa abakora mu rwego rw'itangazamakuru bazitabira Shampiyona y'Isi y'Amagare
Umunye-Ghana Richmond Lamptey yashimiye APR FC n'abakunzi bayo ku bihe byiza bagiranye, mbere y'uko yerekeza mu ikipe nshya yo muri Libya
Perezida Kagame yakiriye aba Ambasaderi bashya barimo Casper Stenger Jensen uhagarariye Denmark, Irene Vida Gala uhagarariye Brazil, Aurélie Royet‑Gounin uhagarariye Ubufaransa na Hanan AbdelAziz Elsaid Shahin uhagarariye Misiri
Perezida Kagame yaganiriye n’Umuyobozi Mukuru wa GGGI ku bufatanye mu guteza imbere ubukungu burambye burengera ibidukikije
Umuraperi ukomoka muri Amerika uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Devaughn Moore uzwi nka Lecrae, yahembuye imitima y’Abanyarwanda mu gitaramo cyabereye muri Camp Kigali ku mugoroba wo ku wa gatanu
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko 10% by’amafaranga akomoka mu bukerarugendo bwa Pariki y’Ibirunga agenerwa abaturage baturiye iyi pariki.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Igihugu zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yifatanyije n’abasirikare bagize Brigade ya 503 mu rugendo rugamije kugorora umubiri rwabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye abaje kwita abana b'ingagi amazina ku nshuro ya 20, barimo Intumwa yihariye ya Loni ku bijyanye n'umutekano wo mu muhanda Jean Todt, umunyabigwi wa Arsenal Mathieu Flamini n'umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Marriot International, David S. Marriott