Nina Cynthia

Nina Cynthia

Dushime Nina Cynthia ni umunyamakuru w’Umunyarwandakazi ufite uburambe bw’imyaka itatu mu itangazamakuru, ryibanda ku gutara no gutangaza inkuru y'ibibera imbere mu gihugu. Kuri ubu ni 'Special Editor' ku rubuga rw’amakuru rwa Umunota.com, rumwe mu ziyoboye mu Rwanda mu bijyanye no gutangaza amakuru ku mbuga zikorera kuri murandasi.

Ikigo cya CPF Group, gikomoka muri Kenya cyafunguye ku mugaragaro ishami mu Rwanda, aho kizajya gishora imari igatera inkunga imishinga minini y’igihe kirekire, mu guteza imbere ubukungu no kuzamura imibereho myiza y’abaturage
Perezida Kagame yagaragaje uburyo abantu bamwe baganira yasanze bahuza imyemerereye ye ku madini n'ibibazo by'umutekano muke biri mu Karere, bigira ingaruka ku Rwanda
Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yagaragaje uko u Rwanda rwasigiwe amahitamo abiri mu kurinda umutekano warwo mu Burasirazuba, ariyo kurebera umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda ukongera ukiyuba ukazagaruka guhungabanya umutekano w'u Rwanda cyangwa kuba rwawurwanya rugasigara rufatirwa ibihano n'ibihugu by'amahanga
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye impapuro zemerera ba Ambasaderi bashya guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, yakiriye kopi z’impapuro zimerera ba Ambasaderi bashya guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w'Ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa, Louise Mushikiwabo, yagaragaje impungenge zikomeye ku buzima bw’abaturage kubera intambara ikomeje kubera mu Burasirazuba bwo Hagati
Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu, tariki ya 4 Werurwe yashyize Mukabagwiza Edda ku mwanya wo kuyobora Inama y’Ubujurire ku Mpunzi n’abasaba sitati y’ubuhunzi
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye bamwe mu bayobozi bakuru b'Ingabo z’u Rwanda (RDF), ivuga ko bibogamye kandi bigamije kugaragaza isura ihabanye n'ukuri ku bibazo by’umutekano muke bimaze igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)
Kuri uyu wa Mbere, itsinda ry’abayobozi bakuru bo mu Ngabo z’u Rwanda, riri mu gihugu cya Ethiopia riri bwitabire umuhango mukuru wo kwizihiza ku nshuro ya 130 Intsinzi ya Adwa, uri bubere kuri Adwa Victory Memorial