Nina Cynthia

Nina Cynthia

Dushime Nina Cynthia ni umunyamakuru w’Umunyarwandakazi ufite uburambe bw’imyaka itatu mu itangazamakuru, ryibanda ku gutara no gutangaza inkuru y'ibibera imbere mu gihugu. Kuri ubu ni 'Special Editor' ku rubuga rw’amakuru rwa Umunota.com, rumwe mu ziyoboye mu Rwanda mu bijyanye no gutangaza amakuru ku mbuga zikorera kuri murandasi.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, yakiriye umuhanzi Mugisha Benjamin, uzwi mu buhanzi nka The Ben, bagirana ibiganiro.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yayoboye inama y'Akanama Ngishwanama k'Umukuru w'Igihugu, PAC, yahuriyemo n'impuguke z’Abanyarwanda n’abanyamahanga mu kungurana ibitekerezo ku iterambere ry’u Rwanda
Ikipe y'abakiri bato igizwe n’abakinnyi b'u Rwanda 10 berekeje mu Budage aho bitabiriye irushanwa mpuzamahanga rya FC Bayern Youth Cup 2025
Uwahoze ari Perezida wa RDC, Joseph Kabila, nyuma y’uko Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Kinshasa rumukatiye urwo gupfa, yatumije inama y'abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Gambia, Lieutenant General Mamat O.A Cham uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda yasuye Icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda giherereye ku Kimihurura
Perezida Kagame watangije gahunda yo gutera inkunga urwego rw'ubuzima mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yakiriye Komiseri wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe ishinzwe Ubuzima, Amb. Amma Twum-Amoah ndetse n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Nyafurika kigenzura Ubuziranenge bw’Imiti, AMA, Dr. Delese Mimi Darko
Perezida wu Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko ku Isi, Inter-Parliamentary Union, IPU, Martin Chungong, uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda
Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo umuhanzi w’Umunya-Kenya, Bien-Aimé Baraza, umwe mu bigeze kuba mu itsinda rya Sauti Sol, ataramire i Kigali mu gitaramo cya 'Friends of Amstel Experience 2025'