Amakuru

Leta y’u Rwanda yakiriye abandi Banyarwanda 284, bagize imiryango 93, biganjemo abari bamaze imyaka irenga 30 mu buhungiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Polisi y’u Rwanda yemeje ko Umuhanzikazi Barbara Teta uzwi ku izina rya Babo na Uwayezu Ariel uzwi nka Ariel Wayz bafunze.
Imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yari irimo abantu batatu ndetse inatwaye ihene 200, yakoreye impanuka kuri ‘Dawe Uri mu Ijuru’, hapfa umuntu umwe n’ihene zigera kuri 30 muri izo zari zijyanywe mu Isoko rya Rugali mu Karere ka Nyamasheke.
Minisitiri w’Ubuzima,Dr Nsanzimana Sabin, yaganiriye na Ngirinshuti Manasseh  wo mu karere ka Gisagara,Umurenge wa Musha, umaze imyaka 16 ari umujyanama w’Ubuzima, amuhishurira icyamushoboje.
Umuryango Nyarwanda wita ku buzima HDI, wagaragaje ko mu bushakashatsi bakoze mu mwaka wa 2024, babukoze ku bakozi bo mu rugo mu Mujyi wa Kigali, bwagaragaje ko abarenga 287 bavuze ko bigeze gutekereza kwiyahura
Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB rwatangaje ko rumaze gukusanya imashini zirenga ibihumbi 8,000 z’imikino y’amahirwe zizwi nk’ibiryabarezi, bitewe n'uko zakoreshwaga mu buryo butemewe n’amategeko
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ruherereye i Kanombe, rwanze Ubujurire bw’abasrikare barimo Maj Vincent Murigande, Capt Peninah Mutoni, na Capt Peninah Umurungi.
Gen (Rtd) Ibingira Fred yavuze ibigwi byaranze ubuzima bwa Lt Gen Kabandana Innocent uherutse kwitaba Imana, asaba umuryango we kuzagumana icyizere n'icyubahiro yari yaragiriwe na Perezida w'Igihugu, Paul Kagame
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, yabwiye abagize Inteko Ishingamategeko umutwe w’Abadepite ko hakwiye amavugurura ku itegeko rigenga ikoreshwa ry’umuhanda kugira ngo rihuzwe n’igihe kigezweho.