Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo wa XIV yageneye ubutumwa Abihayimana bitabiriye Inteko rusange ya 20 y’Ihuriro ry’Abepiskopi bo muri Afurika na Madagascar (SECAM), abasabira ko iyi nama izatanga umusaruro wifuzwa mu kwimakaza urukundo n'icyizere mu miryango yasenywe n'amacakubiri
Urubyiruko rwitabiriye umuhango wo gusoza Inteko rusange ya 20 y’Ihuriro ry’Abepiskopi bo muri Afurika na Madagascar (SECAM), rwasabwe guharanira kwihesha agaciro no gushyira imbaraga mu bikorwa bibubaka
Ubuyobozi bwa AFC/M23 buyoboye intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bwatangaje ko umujyi wa Goma ugiye kugabanywamo Komine enye
Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba(EAC) nuw’Afurika y’Amajyepfo (SADC), bahuriye mu nama y’abahuza bashyizweho mu gushaka igisubizo kirambye ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye abayobozi b’inzego za Leta n’ab’amadini gukoresha inshingano zabo mu guteza imbere icyiza n’ukuri ku nyungu z’abaturage