Amakuru

Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), David Lappartient, yihanganishije Abanyarwanda ku bw’impanuka yahitanye abantu babiri ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda 2026.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko imvugo zibiba urwango n'ingengabitekerezo ya Jenoside, bikomeje kugaragra mu karere by'umwihariko mu Burasirazuba bwa RDC, asaba ko umuryango Mpuzamahanga wagira icyo ukora.
Diyosezi Gatlolika ya Butare yatangaje ko Padiri Prof. Faustin Rutembesa yitabye Imana ku cyumweru tairki ya 22 Gashyantare 2026, azize uburwayi
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, yatangaje ko Polisi yamaze kumenya aho umugore wagaragaye mu mashusho akubita umugabo we inshyi aherereye, akaba agiye gukurikiranwa.
Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard , yavuze ko bishimiye kuba muri aka karere, hanyuze agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe ayoboye intumwa z’u Rwanda zitabiriye iyi nama iri kubera Palais des Nations i Genève, aho ari kumwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Hon Dr Emmanuel Ugirashebuja.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko ibyo ubutegetsi bwa Congo bukomeje kuvuga ku mutwe wa FDLR ari ibinyoma kandi bigomba kugira aho bigarukira.
Abaturage bo mu Karere ka Kayonza,Umurenge wa Nyamirama, Akagari ka Rurambi Umudugudu w’Ubwiza barishimira ko ubu batagikora urugendo rurerure bajya gushaka amazi ndetse ko ubu batagirwaza indwara z'inzoka kuko bahawe ivomo rya kijyambere.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yasabye urubyiruko rw’Abanyarwanda baba i Burayi kwanga kuba imbohe z’ibinyoma bivugwa ku Rwanda n'abashaka gupfobya Jenoside no kwimakaza ingengabitekerezo yayo.