Ibyamamare mu myidagaduro Nyarwanda barimo Anita Pendo, Mutesi Jolly, Uwase Muyango, The Ben, Bruce Melodie, Ashton Small n’abandi, batangajwe nk’abahatanye mu bihembo Africa Content Creator Awards 2026.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ku bufatane Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa n’Ubuhinzi (FAO) batangije gahunda y’imyaka ine igamije kuzamura urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda binyuze mu kureshya abashoramari no kongera umusaruro
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko imikoranire ya Afurika, Caraïbes na Pasifika ari ingenzi mu kugira ijambo mu miyoborere y’Isi, gufata ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kugera ku iterambere rirambye.
Urubyiruko rusaga 700 ruri mu Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16 basuye Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo Kubohora Igihugu iri ku Mulindi w'Intwari mu Karere ka Gicumbi, bahakura ingamba zo kugera ikirenge mu cy’inkotanyi zabaye intwari no gusigasira igihugu zarwaniriye.
Ku mugoroba wo ku wa 15 Nyakanga 2026 CP Yahaya Kamunuga, wari uhagarariye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda yakiriye itsinda ry'abapolisi b'u Rwanda bayobowe na SSP Jean D'Amour Ndagijimana, bagarutse mu Rwanda bavuye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique aho bari bamaze umwaka.
Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga