Amakuru

Perezida Paul Kgame akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryano wa RPF-Inkotanyi yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye kujya bibwiza ukuri bakareba niba inshingano bahawe gukorera abaturage bazuzuza uko bikwiye avuga ko iyo bidakozwe bigira ingaruka ku gihugu ndetse no kuri bwite.
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame akaba na Chairman w'umuryango FPR Inkotanyi yavuze ko Politiki nzima ari iyo guhangana n'ibibazo biriho, atari politiki y'ibinyoma no guhimba kuko iyo yongera ibibazo aho kubicyemura.
Umukinnyi Tuyizere Jean Baptiste ukinira Kepler VC yagaragaje intimba n'agahinda yatewe n'urupfu rwa Byiringiro Patrick bakinanaga, witabye Imana ku wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 20226 azize uburwayi bwa kanseri y'igifu.
Abanyarwanda babiri bakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bafashwe n'inzego z'ubutabera za Canada n'u Budage mu bihe bitandukanyu, nyuma y'igihe kinini bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi.
Ikirahuri kimwe cy’amata ni ukuvuga mililitiro 250 gishobora gutanga hafi miligarama 300 za calcium, zikaba zingana n’igice kinini cy’izo umuntu mukuru akenera buri munsi. Nanone kandi ikirahuri kimwe cyamata gishobora kugira hafi garama 8 za poroteyine
Akanama gashinzwe umutekano mu Muryango w’Abibumbye, kafatiye ibihano abantu batandatu barimo abayobozi b’imitwe ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ya M23, FDLR na Twirwaneho
Ikipe ya Zira FC yo muri Azerbaijan ikinamo umunyarwanda Mutsinzi Ange, yageze mu ijonjora  rya kabiri ry'irushanwa rya UEFA Conference League nyuma yo gusezerera ikipe ya Torpedo Kutaisi yo muri Georgia ku giteranyo cy'ibitego 6-0.
Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko imirimo yo kwagura no kongerera ubushobozi uruganda rutunganya amazi rwa Mutobo iri kugana ku musozo, aho igeze kuri 97%.
Ikipe ya Gicumbi FC y'Akarere ka Gicumbi mu Majyaruguru y'u Rwanda yatangaje ko izatangira imyitozo yo kwitegura umwaka wa 2025/2026 ku wa Mbere tariki 20 Nyakanga 2026.
Ikipe ya Sunrise FC yo mu karere ka Nyagatare yatangaje ko yamaze gusinyisha aAbarundi babiri; Intibazonkiza Djuma ukina mu kibuga hagati na Nzeyimana Jean Petit ukina mu kibuga hagati, bombi bakiniraga Gicumbi FC.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka