Amakuru

Tariki 2 Nzeri 2021 nibwo inkuru mbi kandi y’agahinda yageze mu matwi y’abakunzi b’umuziki nyarwanda by’umwihariko ab’injyana ya Hip-Hop ko umuhanzi w’umuraperi Jay Polly yitabye Imana.
Ikipe ya REG VC yasinyishije Ngabo Rwamuhizi Romeo ukina nk’umwataka (Outside Hitter) nyuma y’imyaka ibiri (Imyaka 3 ya Shampiyona) yari amaze muri Kepler VC.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye abayobozi, abashoramari n’abandi bafatanyabikorwa mu rwego rw’ubuhinzi n’ibiribwa gushyiraho ubufatanye bwizewe buhuza imari n’amahirwe ari mu bukungu bushingiye ku biribwa, kugira ngo impinduka zitezwe muri uru rwego zigire uruhare mu iterambere ry’abaturage, cyane cyane abahinzi bato, abagore n’urubyiruko.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko ikipe y’iki kigo ya RSSB Tigers izajya muri 2026 FIBA Intercontinental Cup itagiye kwitabira gutyo gusa ahubwo izaba igihe gutsinda ngo itware igikombe.
Ikipe ya Rayon Sports y’abagore ishobora kuzakina irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika, CAF Women’s Champions League, n’ubwo yasezerewe itarenze amatsinda mu gushaka itike mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba no Hagati, CECAFA.Kuba Rayon Sports ishobora kuzakina CAF Women’s Champions League bije nyuma y’uko hari amakuru avuga ko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yasabye u Rwanda ko rwazakira iri rushanwa.
Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abamotari kurangwa n’indangagaciro, kugira isuku no kwirinda ibikorwa byose bishobora kubashora mu byaha, ndetse no kudatiza umurindi ababikora
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Uboworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye, yasabye Afurika kubaka uburyo buhamye bwo kwihaza mu biribwa binyuze mu ishoramari, imiyoborere myiza n’ikoranabuhanga, ikagira abaturage bazira inzara, umusaruro ukaba mwinshi ndetse n’imari iturutse mu buhinzi ikiyongera.
Mu gihe amafaranga y’umusanzu w’ababyeyi agiye kuzamuka, bamwe mu babyeyi bongeye kwibaza ku yandi mafaranga amashuri abashyiraho ku ruhande rw’umusanzu basanzwe bishyura
Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga buvuga ko uruhare rw’abaturage mu kubungabunga ibidukikije no kurinda ingagi zo mu misozi miremire ari kimwe mu byafashije umubare wazo kwiyongera, ndetse bikagira uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo n’ubukungu bw’u Rwanda.
Umuhanzi , wahoze ari umwe mu bagize itsinda rya Tuff Gangz, yavuze ko urupfu rwa mugenzi we Jay Polly rwari igihombo gikomeye kuri we ku giti cye, ku muziki nyarwanda ndetse no ku Banyarwanda muri rusange.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka