Amakuru

Abayobozi b’Ingabo z’u Rwanda (RDF) n'iza Tanzania (TPDF), bashimangiye ko hakenewe ingamba zihutirwa zo gukumira ubucuruzi bwa magendu n’ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko byambukiranya imipaka.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyatangaje ko madovize yinjizwa n’ibikomoka ku buhinzi birimo nk’ikawa, icyayi, imboga n’imbuto u Rwanda rwohereza mu mahanga yakomeje kwiyongera buri mwaka.
Mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri, tariki ya 24/03/2026, haravugwa ibitero bikomeye byagabwe mu gace ka Kalehe, mu ntara ya Kivu y’amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Umuyobozi w’Urwero rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), Scovia Mutesi, yabwiye Abadepite ko amikoro adahagije atiza umurindi imikorere mibi y’itangazamakuru, kutubahiriza amahame no gutakarizwa icyizere na rubanda, asaba Leta gufasha mu gukemura iki kibazo.
U Bwongereza buravuga ko ikirego u Rwanda rubaregamo kidaturuka ku kuba butarubahirije ibikubiye mu masezerano y’ubufatanye mu by’ubuhunzi impande zombi zagiranye ahubwo ko cyatewe n’uburakari bw’ibihano bifitanye isano n’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ikigo cy’Abadage gikora imodoka, Volkswagen, cyanyomoje amakuru yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga avuga ko kigiye guhagarika ibikorwa byacyo mu Rwanda, kivuga ko nta shingiro afite.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko kimwe mu byabafashije kuza ku isonga mu kwesa imihigo y’Uturere y'umwaka wa 2024/2025 ari gahunda zitandukanye zashyizweho harimo iyitwa ‘Bwije nkoze iki’ ibafasha gukora isuzuma haba ku ruhande rw’abayobozi ndetse n’abaturage.
Ikigo cy’Abongereza, SkyTrax cyashyize ku mwanya wa gatatu Ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali mu byiza mu karere n’uwa munani ku mugabane wa Afurika mu mwaka wa 2026.