Amakuru

Mu myaka irenga 75 ishize, Formula 1 yahindutse irushanwa rirenze kusiganwa ry’imodoka, riba urubuga ruhuriraho ikoranabuhanga rigezweho, abakinnyi b’abahanga, ibigo bikomeye by’imodoka, ubucuruzi n’imyidagaduro bikurikirwa na miliyoni z’abantu ku Isi.
Umutunganyamuziki(producer) n’umuhanzi nyarwanda Rene Niyitanga uzwi nka producer Yeweeh yatanze indirimbo ze ngo zisuzumwe mu cyiciro cyibanze (first round ballot) mu rugendo rugana ku bihembo bya Grammy award by’uyu mwaka wa 2027, akurikira abahanzi Nyarwanda Nel Ngabo na Ariel Wayz na bo bagejeje ibihangano byabo kuri uru rwego.
Abahinzi bo mu byanya byuhirwa bya Nasho, Mpanga, Mahama na Nyamugali mu Karere ka Kirehe, biteze gutangira kuhira imyaka bakoresheje uburyo bugezweho mu gihembwe cy’ihinga cya 2027B, nyuma y’uko imashini zo kuhira zizwi nka pivot zigiye kurangira gushyirwaho n’urugomero rw’amashanyarazi ruzazifasha gukora rukaba rwubatswe ku kigero kirenga 75%.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abayobozi  mu mikino y’amasiganwa y’imodoka, barimo Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imikino y’Imodoka (FIA), Mohammed Ben Sulayem, na Perezida wa Formula 1, Stefano Domenicali, nyuma y’uko u Rwanda rwemejwe nk’igihugu kizakira isiganwa rya African Grand Prix kuva mu 2030.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore, She Amavubi, yasezerewe mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Imikino Olempike ya 2028 nyuma yo gutsindwa na Ethiopia ibitego 2-1 mu mikino yombi.
U Rwanda n’u Burusiya birateganya kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye mu nzego zirimo umutekano, ubuhinzi, ubucuruzi, ishoramari, ubuvuzi, uburezi, ikoranabuhanga na siporo, mu gihe hitegurwa Inama ya Gatatu y’u Burusiya na Afurika.
U Rwanda rwagaragaje ko rwiteguye kubyaza umusaruro amahirwe yo kwakira irushanwa ry’umukino wo gusiganwa mu modoka rya Formula 1 African Grand Prix guhera mu 2030,  aho rizafasha igihugu mu guteza imbere ubukerarugendo, gukurura ishoramari, guteza imbere ubucuruzi no guhanga imirimo.
Abasaga 600 bitabiriye Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa ryahuje Uturere twa Karongi, Nyamasheke na Rusizi, basabwe gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, by’umwihariko mu rubyiruko.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko amahugurwa y’abatoza bashaka kongera ubumenyi no kubona impamyabushobozi ya CAF C azatangira ku wa 16 Ugushyingo 2026, akazasozwa ku wa 22 Mutarama 2027.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yatangaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari umusaruro mubisha w’imbuto y’irondabwoko ryatangijwe kandi rikigishwa n’amashyaka arimo; PARMEHUTU, APROSOMA, MRND na CDR.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka