Amakuru

Ku wa Mbere tariki 12 Ukwakira 2026, umusore witwa Tuyishimire Israel, yaburanishirijwe mu ruhamwe ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, ubushinjacyaha bumukurikiranyeho.
Abagore bane babaye aba mbere mu Rwanda bahawe impamyabushobozi yo gutoza ya CAF A, nyuma yo gusozanya n’abandi batoza 19 amahugurwa y’amezi atandatu yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) ku bufatanye na FERWAFA.
U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa ryo gusiganwa mu modoka rizwi nka Formula 1 African Grand Prix , mu gihe cy’imyaka 10 kuva mu 2030.
Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) yatangiye gutanga amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza cya PhD, mu rwego rwo kongera umubare w’abahanga bashobora gukora ubushakashatsi bwimbitse no gushakira ibisubizo ibibazo byugarije igihugu, cyane cyane mu bukungu.
Ikipe ya Zamalek SC yo mu Misiri yamaze kugera i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukwakira 2026, aho ije kwitegura umukino ifitanye na APR FC.
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryasohoye amashusho y’indirimbo nshya ‘Ibihe’, ryifashishijemo Niyo Bosco na Danny Mutabazi mu kwandika amagambo yayo, rigamije kwibutsa abantu kwihangana no gukomeza kwizera Imana n’iyo bahura n’ibigeragezo bikomeye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na Mugenzi we wa Mali, Abdoulaye Diop, byibanze ku mubano hagati y’ibihugu byombi ndetse no gukomeza ubufatanye mu nzego zitandukanye hagati y’u Rwanda na Mali.
U Rwanda rwasabye Umuryango w’Abibumbye (Loni) n’ibihugu biwugize kurushaho kurwanya urwango, ihakana rya Jenoside no kudahana, rushimangira ko kwibuka abazize Jenoside bigomba kujyana n’ingamba zifatika zo gukumira ko ibyabaye bitazongera kubaho.
U Rwanda n’u Bushinwa bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye (MoU) agamije imikoranire mu iterambere ry’ubwikorezi bwo mu kirere, by’umwihariko ku bijyanye no kwemeza ubuziranenge bw’indege hagamijwe kunoza umutekano n’imigendere y’indege za gisivile (airworthiness certification).
Dafroza Mukarumongi Gauthier, waharaniye ko abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bihishe mu Bufaransa bagezwa imbere y’ubutabera, yasezeweho bwa nyuma ku wa 12 Ukwakira 2026, mu Mujyi wa Reims mu Bufaransa.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka