Amakuru

Umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa ukomeje kwaguka mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ishoramari n’ubukerarugendo, aho ibicuruzwa u Rwanda rwohereza muri icyo gihugu bikomeje kwiyongera, ndetse n’umubare w’Abashinwa basura u Rwanda ukazamuka.
U Rwanda na Uganda bigiye gukorera hamwe imyitozo igamije kongerera ibihugu byombi ubushobozi bwo gukumira, gutahura no guhangana n’ibyorezo n’ibindi bibazo by’ubuzima rusange bishobora kwambukiranya imipaka.
Umunyarwandakazi Abizera Sonia Eli-Elohe yabonye itike yo gukina umukino wa nyuma mu isiganwa rya metero 400 ku maguru mu Mikino Olempike y’Urubyiruko ya Dakar 2026, nyuma yo kwitwara neza muri kimwe cya kabiri cy’iri rushanwa.
U Rwanda rwagiranye amasezerano y’ubufatanye na Singapore agamije kwagura isoko ry’ikawa yarwo muri icyo gihugu no mu bindi bihugu byo mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Aziya, mu rwego rwo kongera agaciro kayo no gushakira abahinzi amasoko mashya.
Ikipe ya Al Merrikh SC yo muri Sudani yatangaje ko yatandukanye n’Umutoza Mukuru wayo, Darko Nović, n’abari bamwungirije, nyuma y’umwaka urenga ayitoza mu Rwanda, aho yari ayifashije kwitabira Shampiyona y’u Rwanda n’amarushanwa nyafurika.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya APR FC yatangaje ko Umugande Hakim Kiwanuka ukina anyuze ku ruhande yongereye amasezerano.
Umukinnyi wa filime, umunyarwenya akaba n’umwanditsi w’ibitabo,Ntarindwa Diogène uzwi nka Atome yerekanye umukino we witwa ‘Carte d'identité’, wibanda ku mateka y’u Rwanda, by’umwihariko urugendo rw’Igihugu mu bihe bikomeye cyanyuzemo n’uruhare rw’urubyiruko mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.
Ingabo z’u Rwanda ( RWANBATT-2) ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, zifatanyije n’abaturage bo mu gace ka Malakal, mu Ntara ya Upper Nile barimo abahagarariye abatuye mu nkambi n’abayobozi b’inzego z’ibanze, mu gikorwa cy'umuganda rusange.
Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA) ku bufatanye na Minisiteri y’Ibidukikije, cyatangije igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba cya 2026/27, kizasiga mu gihugu hose hatewe ibiti miliyoni 100.
Abasirikare 333 barimo abofisiye bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) barangije amahugurwa y’amezi atatu mu myuga n’ubumenyingiro, yatangiwe mu Ishuri ry'Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic) rya Huye.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka