Amakuru

Impunzi z’Abanye-Congo zituye mu mujyi wa Kigali zazindukiye mu rugendo rw'amahoro rwabereye kuri za Ambasade zikorera mu Rwanda, mu rugendo rugamije kwamagana ubwicanyi n'imvugo z'urwango biri mu Burasirazuba bwa Congo
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Prosper Mulindwa, yakanguriye abaturage b'aka Karere gutangira umwaka mushya wa 2026 birinda gusesagura umutungo no gushyira imbaraga mu bikorwa bigamije iterambere rirambye
Abantu icyenda bakubiswe n'inkuba ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 5 Mutarama 2026,basezeweho bwa nyuma kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Mutarama 2026, bashyingurwa mu cyubahiro mu Irimbi ry'ahitwa Kiriko riri mu Murenge wa Sake mu Karere ka Ngoma.
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugabo w’imyaka 28 wo mu Mudugudu wa Rusasa, Akagari ka Nyakibungo, Umurenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara, ukekwaho kwica umuvandimwe we w’imyaka 40 amuhora amafaranga make angana na 250 Frw.
Abaturage bo mu  mu tugari tubiri two mu Murenge wa Nkanka n’utundi dutanu two mu Murenge wa Nkombo, barumbije imyaka , bahawe ibiribwa .
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Kayonza, barinubira kuba barashyizwe mu gice cyahariwe ubuhinzi kandi bamaze imyaka myinshi batuye ndetse banahafitiye ibyangombwa, bityo bakaba barabujijwe kugira ikindi kintu bakoreramo kitagenewe ubuhunzi
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Mutarama 2026, rwahamije ko abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe Patrick, Ishimwe Francois Xavier na Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta bakurikiranyweho gusakaza amashusho ya Yampano akora imibonano mpuzabitsina, bakomeza gufungwa by’agateganyo.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka