Amakuru

Amabasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss yatangariye ubwiza bw’u Rwanda by’umwihariko ubwa Pariki y’Akagera.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, ari i Singapore aho yitabiriye inama zirimo ihuza ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo muri Afurika na Singapore (SAMEV), ndetse n’Inama Mpuzamahanga y’Ubucuruzi hagati ya Afurika na Singapore (ASBF)
Umujyi wa Kigali washimiye urubyiruko rw'abakorerabushake rwo mu Mujyi wa Kigali, uruhare n'umuhate bagira mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry'uyu mujyi
Kubyara ntacyo wabinganya ndetse iyi ni ingabire itangwa n’Uwiteka, uyibonye atumbira ijuru agashima Rurema yicishije bugufi. Mu muco Nyarwanda kubyara biribuhwa cyane kugera naho bishyirwa mu ndamukanyo aho uhura n’umuntu akakuramutsa ati “Gira abana”
Mu mujyi wa Uvira muri Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa RDC, Wazalendo yateje akavuyo mu muhango wo gushyingura Colonel Patrick Gisore uheruka kwitaba Imana azize impanuka y’indege.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame , akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yongeye kwibutsa ko u Rwanda nta ruhare na ruto rugira ku bibazo by’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika yayoboye umuhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ahagiye gukorerwa umushinga wa Ramba Hills, ishoramari rifite agaciro ka miliyoni 80 z’amadolari ya Amerika rizubakwa i Kigali
Leta y’u Rwanda yakiriye Abanyarwanda 532 bari bamaze imyaka irenga 30 barahungiye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
AFC/M23 ryatangaje ko ritazongera kubabarira abacanshuro barwanirira ubutegetsi leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nk'uko byagenze basohoka mu mujyi wa Goma ubwo yawufataga
Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François Xavier, yasabye amadini n’amatorero kugira uruhare mu bufatanye mu gukemura ibibazo bitandukanye byugarije umuryango nyarwanda birimo amakimbirane mu miryango.