Amakuru

Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga utabara Imbabare (ICRC),baganiriye ku iyubahirizwa ry' amategeko mpuzamahanga yubahirizwa mu gihe cy’ intambara.
Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, zakoresheje indege zitagira abapilote za 'Drones', zitera ibisasu mu bice bituwe cyane n’abaturage i Nzibira muri Kivu y’Amajyepfo na Mpeti muri Kivu y’Amajyaruguru
Urwego rw’Umuvunyi rwatangaje ko mu mwaka wa 2024/2025 mu bantu 19,707 bagombaga kumenyekanisha umutungo wabo, abantu 10 binangiye kuwumenyekanisha.
Urwego rw’Umuvunyi  rwagaragaje ko  mu mwaka wa 2024 -2025, hagarujwe umutungo wari waranyerejwe ku byaha bya ruswa n’ibyaha bimunga ubukungu ungana  n’arenga   miliyoni 1.3 Frw ,  kuri miliyari ebyiri  yagombaga kugaruzwa.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yatangaje ko mu myaka ibiri gusa Abanyarwanda bakoresha murandasi ya 4G bazamutse bavuye kuri kimwe cya kabiri cya miliyoni bakagera kuri miliyoni 5
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimangiye ko ikoranabuhanga rifite ubushobozi bwo guhuza abantu no guteza imbere abatuye icyaro, by’umwihariko irya Telefoni
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée , yasabye abahugurwa kuzahugura abandi ku kwimakaza ihame ry'uburinganire hagati y'umugabo n'umugore, hagamijwe kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye , guhangana n’ikibazo cy’amakimbirane ari mu miryango.
Leta y’u Rwanda yakiriye Abanyarwanda 277 bari bamaze imyaka irenga 30 barahungiye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biganjemo umubare munini w’abagore n’abana bavukiye mu buhungiro.