Abofisiye n’abandi basirikare bo mu nzego zitandukanye mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) basoje kuri uyu munsi amahugurwa y’ibanze y’Ingabo zidasanzwe yakozwe mu gihe cy' amezi icyenda mu Kigo cy’Amahugurwa cya Gisirikare i Nasho, mu Karere ka Kirehe.
RSSB Tigers BBC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL 2026 yatangiye neza itsinda Al Ahly Benghazi yo muri Libya amanota 103-95 mu mukino wa mbere wa Kalahari Conference iri kubera i Pretoria muri Afurika y’Epfo.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, cyatangaje ko uburwayi bwo gucukuka amenyo bwagabanyuytseho 29% aho bwavuye kuri 47% bugera kuri 16% mu gihe abari bafite uburibwe bwo mu kanwa buhoraho bavuye kuri 44% bugera kuri 7%.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byabashije kugera ku nteko y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, yo kurwanya Virusi itera SIDA ku kigero cya 95%, ndetse ubu yanarenzeho.
I&M Bank Rwanda yatangaje ko umutungo wose wayo wageze kuri miliyari 1000 mu mwaka ushize wa 2025, mu gihe inyungu yose havuyemo umusoro, yazamutse ku kigero cya 24% muri uwo mwaka.