Amakuru

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yatangije ku mugaragaro Itorero Intagamburuzwa icyiciro cya gatandatu, ryitabiriwe n’abanyeshuri bashya bo mu ishuri rikuru ryo guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi (RICA), riherereye mu karere ka Bugesera.
Perezida Paul Kagame yavuze ko ikibazo cy’umutwe wa FDLR kiri mu by’ingenzi bituma u Rwanda rukomeza kugira uruhare mu bibazo by’umutekano byo mu Burasirazuba bwa Congo, ashimangira ko igihe cyose iki kibazo kitarakemuka, u Rwanda ruzakomeza kukibona nk’ikibangamiye umutekano warwo.
Perezida Paul Kagame yavuze ku kibazo  cyo gufunga inganda zenga inzoga zitujuje ubuziranenge avuga ko u Rwanda rutazigera rwihanganira ikintu icyari cyo cyose gishobora gushyira ubuzima bw’Abanyarwanda mu kaga aho cyaba giturutse hose ashimangira ko n’abakibirimo bazakomeza gushakishwa.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame,avuga ko gushyira imbere inyungu z’inganda zikora inzoga zitujuje ubuziranenge bidakwiye kuza imbere y' ubuzima bw’abanyarwanda, bityo n'ababigiramo uruhare bagomba kubibazwa.
Element EleéeH yagaragaje ibyishimo nyuma yo kurangiza ifata ry’amajwi y’indirimbo ye yakoranye n’umuhanzi ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ne-Yo izaba iri ku muzingo w’indirimbo (Album) we wa mbere yenda gusohora
U Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi 7 bakina imikino itandukanye mu mikino ya ANOCA Zone 5 Youth Games igiye kubera muri Kaminuza yitiriwe Kenyatta (Kenyatta University) i Nairobi muri Kenya kuva tariki 24 Kanama kugeza tariki 28 Kanama 2026.
U Rwanda rwongeye gushimangira ko rwiyemeje gukomeza umubano n'ibihugu bigize Umuryango w'Iterambere ry'Afurika y'Amajyepfo (SADC), Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane Mpuzamahanga Olivier Nduhungirehe ashimangira ko ubufatanye bwimbitse bw'akarere ari inzira igana ku mahoro, iterambere rirambye rusange.
Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, Utumatwishima Abdallah, yasabye Abanyarwanda kongera gushyira imbaraga mu kubaka umuryango ukomeye no guteza imbere uburezi, avuga ko ari byo bizafasha igihugu kurera urubyiruko rufite ubuzima bwiza kandi rutajyanwa mu biyobyabwenge.
Mu turere 30 tugize u Rwanda 80% byatwo turimo amabuye y’agaciro yo mu bwoko butandukanye arimo Coltan, Gasegereti, Wolfram, Biliri, zahabu n’ayandi yo mu ngeri zinyuranye ibi bigaragaza ko mu Rwanda hari amabuye y’agaciro ahagije.
Nyuma y’uko Minisiteri y’uburezi ishyizeho gahunda y’uko abiga mu mashuri nderabarezi (TTC) bazajya biga imyaka 5 bakarangiza bafite impamyabuenyi ya A1, abasaznwe bigisha mu mashuri abanza bize ayisumbuye gusa (A2) basabwe kuba muri iyo myaka baramaze kuzamura urwego rw’amashuri.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka