Biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage bo mu kagali ka Mvuzo mu murenge wa Bumbogo ho mu karere ka Gasabo,Tariki ya 14/03/2026 ubwo bahamagaraga Polisi bakavuga ko hari moto babonye iri kugurishwa n’abasore babiri kandi bikekwa ko yibwe, abapolisi bageze aho iyo moto (RJ 555 C) iri kugurishirizwa babatse ibyangombwa bya moto barabibura,maze Polisi ihita ibafata uko ari babiri.