Amakuru

Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari Abasirikare (RDRC), Nyirahabineza Valérie, yavuze ko kugirango abanyarwanda baba mu mutwe w’iterabwoba ba FDLR  batahe bibagora cyane kugeza bageze mu bice bigenzurwa na M23 yo ikaba inzira mu gihe abandi babasubizayo bakanabica.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, yasabye abahoze mu mutwe witwaje intwaro wa FDLR,  kuzaba intumwa nziza mu gakangurira abo basize mu mashyamba gutaha, ndetse no kunyomoza ibihuha by’abaharabika u Rwanda.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, yashimiye u Rwanda uburyo rwakiriye neza imikino ya FIFA Series 2026.
Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ku Cyumweru tariki ya 30 Werurwe zatangaje ko zitangije ku mugaragaro,igikorwa kigamije guhiga no gucyura abarwanyi b’umutwe wa FDLR bagikomeje kugaragara ku butaka bwa Congo.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Habimana Dominique, yatangaje ko politiki y’umuganda imaze kugera ku musaruro ugaragara mu guteza imbere imibereho y’abaturage n’iterambere ry’Igihugu, n'ubwo hakigaragara imbogamizi zimwe na zimwe zijyanye n'imyumvire ya bamwe.
Ubuyobozi bwa Koperative Umwalimu SACCO bwatangaje ko urwunguko rwayo rwiyongeye rukava kuri miliyari 15.5 Frw hakuweho umusoro rwari ho mu 2024 rukagera kuri miliyari 23.5 hakurwamo umusoro hagasigara miliyari 17.1 Frw mu 2025.
Perezida wa Repubulika ya Santarafurika (CAR), Prof. Faustin-Archange Touadéra, yarahiriye kuyobora iki gihugu muri manda nshya maze ashimira byimazeyo umusanzu w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) mu kugarura amahoro n’umutekano muri iki gihugu.
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda "Amavubi" yatsinze Estonia ibitego 2-0, yegukana Igikombe cy'imikimo Mpuzamahanga ya gicuti ya FIFASeries mu Itsinda A.
Abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye i Musanze batangiye urugendoshuri rw’iminsi itanu rugamije kongera ubumenyi ku ruhare rwa politiki y’u Rwanda mu kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.