Amakuru

Leta ya Jamaica binyuze mu Mugaba Mukuru w’Ingabo zayo, Vice Admiral Antonette Wemyss-Gorman, yashimiye u Rwanda ku gikorwa rwakoze cyo kuboherereza ingabo zo kubafasha gusana no kubaka ibyangijwe n’inkubi y’umuyaga yiswe Melissa iherutse kwibasira iki gihugu cyo muri Amerika y’Amajyaruguru.
Twagirumukiza François yatorewe kuyobora Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF. Ni umwanya asimbuyeho Mubiligi Jeanne Françoise wayiyoboraga kuva muri Gashyantare 2023
Ku wa 4 Werurwe 2026 ni bwo mu igazeti ya Leta hatangajwe itegeko Nº 011/2026 ryo ku wa 26/02/2026 rigenga ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi, aho ryaje risimbura itegeko Nº 36/2012 ryo ku wa 21/09/2012
Ambasaderi Moses Rugema yashyikirije Umuyobozi ushinzwe Porotokole muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Nigeria, Ambasaderi Wahab Adekola Akande, kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu
Umuherwe w’umunya-Nigeria Abdul Samad Rabiu yatangaje ko yishimiye guhura na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, avuga ko ari umuyobozi ufite icyerekezo kandi ko uburyo yayoboye u Rwanda bukomeje kubera icyitegererezo benshi muri Afurika no hirya no hino ku Isi
Umuyobozi w’Inama y’Abepiskopi Gatolika ihuza u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba n' Umwepiskopi wa Diyosezi ya Muyinga mu Burundi, Myr Joachim Ntahondereye, yagaragaje ko n’ubwo hari imbogamizi zituruka ku ifungwa ry’imipaka, abakristu badakwiye gucika intege.
U Rwanda n’u Buyapani bari gusangizanya ibitekerezo ku buryo bwo ku rwanya ibiza birimo inkangu, imyuzure, imitingito, inkuba n’ibindi bihitana ubuzima bw’abantu bikanangiza ibikorwaremezo ndetse bigatwara igihugu amafaranga menshi yo kongera gusana ibyangiritse.
Hoteli The Pinnacle Kigali iherereye Rebero mu Mujyi wa Kigali, yashyizwe ku rutonde ngarukamwaka rwa TIME Magazine rugaragaza ahantu 100 hafite uburanga budasanzwe ku Isi ho gusura cyangwa kurara
Mu gihe cy’amezi abiri, itsinda ry’Abasirikare bashinzwe ubwubatsi mu Ngabo z'u Rwanda, rifatanyije n’aba Jamayika, bubatse inzu 62 zari zasenywe n' ibiza, harimo no kongera ibyumba ku ishuri ndetse no kuvugurura inzu icumbikira abana bafite ubumuga.