Umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos, yatangaje yaganiriye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, ku bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RD Congo ndetse n’ibijyanye n’ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwafashe ndetse n’uburyo bwo kurwanya imitwe y’itwaje intwaro.
Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Juliana Muganza, yayoboye Inama y’Ubucuruzi yahuje u Rwanda na Slovenia, mu rwego rwo kunganira Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare ku muhanda ya UCI 2025 ikomeje kubera mu Rwanda.
Umujyi wa Kigali watangaje ko ku wa Gatandatu tariki ya 27 Nzeri 2025 nta muganda rusange uzaba mu Mujyi wa Kigali, hagamijwe gukomeza gushyigikira shampiyona y’Isi y’Amagare.
Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, na Sookmyung Women’s University yo muri Koreya y’Epfo, bagiranye ibiganiro bigamije guteza imbere ubufatanye mu bushakashatsi n’uburezi.
Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga