Amakuru

Inama y’Abaminisitiri bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba bashinzwe Uburezi,  yanzuye ko hanozwa politiki yo guhuza gahunda y’Uburezi aho impamyabumenyi yatanzwe na kaminuza yemewe yakwemerwa mu bihugu bigize umuryango wa EAC.
Intumwa za Guverinoma ya RDC zivuye mu murwa mukuru Kinshasa zakiriwe mu mujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho zije gukurikirana ikibazo cy'umutekano mucye watewe n’iyoherezwa rya Brig Gen Olivier Gasita
Polisi y’Igihugu, yatangaje ko yafashe umuntu umwe mu bantu batatu batatu bagaragaye mu mashusho, bakubita , bakanakomeretsa umugore.
Ambasaderi wa Denmark mu Rwanda ,Casper Stenger Jensen, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, anunamira inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 ziharuhukiye.
Leta y’u Rwanda yakiriye abandi Banyarwanda 284, bagize imiryango 93, biganjemo abari bamaze imyaka irenga 30 mu buhungiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Polisi y’u Rwanda yemeje ko Umuhanzikazi Barbara Teta uzwi ku izina rya Babo na Uwayezu Ariel uzwi nka Ariel Wayz bafunze.
Imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yari irimo abantu batatu ndetse inatwaye ihene 200, yakoreye impanuka kuri ‘Dawe Uri mu Ijuru’, hapfa umuntu umwe n’ihene zigera kuri 30 muri izo zari zijyanywe mu Isoko rya Rugali mu Karere ka Nyamasheke.
Minisitiri w’Ubuzima,Dr Nsanzimana Sabin, yaganiriye na Ngirinshuti Manasseh  wo mu karere ka Gisagara,Umurenge wa Musha, umaze imyaka 16 ari umujyanama w’Ubuzima, amuhishurira icyamushoboje.
Umuryango Nyarwanda wita ku buzima HDI, wagaragaje ko mu bushakashatsi bakoze mu mwaka wa 2024, babukoze ku bakozi bo mu rugo mu Mujyi wa Kigali, bwagaragaje ko abarenga 287 bavuze ko bigeze gutekereza kwiyahura