Amakuru

Ku nshuro ya mbere, mu Rwanda hatangiye igerageza ry'utudege duto tudakenera abapilote 'Drones', ariko dutwara abantu tuzwi nka 'eVTOL’
Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge rwakatiye  Prof. Omar Munyaneza wayoboye WASAC Group igifungo cy’ iminsi 30 y'agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha.
Mu Karere ka Rwamagana, mu Ntara y'Iburasirazuba, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Nzeri 2025, hafunguwe Ikigo gishya kizajya cyakira abitegura gusoza ibihano bakatiwe n'inkiko, ‘Rwamagana Social Reintegration Centre
Muhizi Anathole urega Banki Nkuru y’u Rwanda kumwambura inzu yari yaraguze, yandikiye Inteko Ishingamategeko umutwe wa Sena, asaba ko yamurenganura
Umugaba w’Ingabo wungirije ushinzwe Ibikorwa n’Igenamigambi mu bw’Ubutumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye  muri Sudani y’Epfo (UNMISS) akaba n’Intumwa y’u Rwanda muri Sudani y’Epfo, Brig Gen Kanobayire Louis, yasuye ingabo z’u Rwanda (Rwanda RWANBATT3) ziri i Juba muri icyo gihugu.
Raporo y’Urwego rw’ubucamanza igaragaza ko imanza nshinjabyaha ari zo ziganje mu nkiko ugereranyije n’izindi manza.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yakiriye kopi z’impapuro zemerera Ambasaderi Irene Vida Gala, guhagararira Brazil mu Rwanda
Moïse Nyarugabo wahoze ari Senateri muri RDC, mu burakari bwinshi yasabye guverinoma y’iki gihugu n'iyu Burundi ashinja kugaba ibitero ku Banyamulenge muri Kivu y'Amajyepfo, kubihagarika, bitaba ibyo zikavugutirwa umuti
Brig Gen Olivier Gasita ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu ntara ya Maniema, yageze mu mujyi wa Uvira, ibintu birushaho kuzamba, ku buryo hashobora kwaduka intambara ikomeye hagati ya Wazalendo na FARDC
Harabura iminsi ibiri gusa ngo ibirori bihuruza amahanga byo Kwita Izina abana b’ingagi 40 ku nshuro ya 20 bibe. Ni ibirori bizaba kuwa 5 Nzeri 2025, bibere mu Kinigi mu Karere ka Musanze.