Amakuru

Imirimo yo kubaka umuhanda Nyagatare-Rwempasha yageze ku musozo

U Rwanda na Jordanie byemeranyije gukorana mu guteza imbere serivisi z’ikoranabuhanga

Police WVC yatangaje Mpuhwezimana Diane nk’umukinnyi wayo mushya

Abagore basaga ibihumbi 600 bafashijwe na ‘Gendana Konti’ gucunga amafaranga yabo

Sosiyete y’indege y’u Rwanda, RwandAir, yatangaje ko yasubitse ingendo ebyiri za WB452 na WB453 zari ziteganyijwe uyu munsi tariki 31 Kanama 2026, bitewe n’ibibazo bikomeje kubangamira serivisi z’igenzura ry’ingendo z’indege ku Kibuga Mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta muri Kenya.
Abasirikare bane bo mu Ngabo z'u Rwanda basoje amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare n’iry’Ingabo zirwanira mu Kirere muri Kaminuza y’Ingabo z’Igihugu rya Türkiye bahabwa ipeti rya Sous-Lieutenant.
Abanyamahanga bamaze imyaka mu Rwanda bavuga ko umutekano, imiyoborere myiza n’uburyo Abanyarwanda babakira biri mu byatumye bahafata nk’igihugu cyo kubamo, aho kuba aho gusura gusa.
Abakerarugendo basura u Rwanda bavuga ko ibihangano by’ubugeni bagurira mu gihugu biri mu bibasigira urwibutso rwiza rw’uruzinduko rwabo, mu gihe abaturiye Pariki y’Ibirunga
Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu kwezi kwa Nzeri hazaboneka ubushyuhe buri hejuru y’ikigero cy’ubusanzwe buboneka muri uko kwezi mu gihe imvura izagwa izagabanuka ugereranyije n’isanzwe igwa muri icyo gihe.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yasubije ku magambo arimo ivangura n’irondomoko yatangajwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, Makolo avuga ko u Rwanda rwubakiye ku bumwe bw'Abanyarwanda.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko abanyeshuri bagaragaye mu gukopera no gukopeza ibizamini batazahanishwa guhabwa zeru ahubwo bazahabwa amahirwe yo kongera kubikora. Yavuze ko iki cyemezo cyafashwe hagamijwe kurengera inyungu z’abanyeshuri, nyuma y’uko iperereza rigaragaje uruhare rw’abantu bakuru mu ikorwa ry’aya makosa.
Ikipe ya Kiyovu Sports yegukanye igikombe kiruta ibindi mu Rwanda, FERWAFA Turbo King Super Cup 2026, nyuma yo gutsinda Police FC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma.
Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin, yasabye Afurika kongera ubushobozi n’amikoro byo gukemura amakimbirane yayo, aho gukomeza kwishingikiriza ku bafatanyabikorwa bo hanze.
Guverinoma y'u Rwanda igiye gutangira imirimo nyir'izina yo kuvugurura no kwagura umuhanda wa Prince House–Giporoso–Masaka nyuma y’imirimo y’ibanze yari imaze igihe ikorwa.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka