Kuri iki Cyumweru mu murenge wa Mushubi ho mu karere ka Nyamagabe habaye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi,by'umwihariko Abagore n'Abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko leta ikomeje gukurikirana ikibazo cy’umushahara fatizo mu Rwanda ariko agaragaza ko kongera uwo mushahara atari icyemezo gifatwa harebwa inyungu z’abakozi gusa, ahubwo ko hagomba no kwitabwa ku ngaruka gishobora kugira ku bukungu muri rusange.
Minisitiri w'Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yasabye abanyarwanda kudahangayikishwa n'izamuka ry'ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli, ashimangira ko Leta ikomeje gufata ingamba zihamye mu guhangana n'iki kibazo.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko nta mpungenge Abanyarwanda bakwiye guterwa n’indwara ya Ebola, kuko igihugu cyashyizeho ingamba zikomeye zo kuyikumira no kuyikurikirana, kandi bikorwa bitabangamiye ubucuruzi
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Arakwiye Bernadette, yavuze ko u Rwanda rwahisemo ko iterambere no kurengera ibidukikije bitezwa imbere icyarimwe nk’inzira irambye yo kubaka ubukungu no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe
Nyuma yaho urwego ngenzuramikorere (RURA) rutangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho igiciro cya mazutu cyiyongereyeho 722 Frw, umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ibikorwaremezo, yasobanuye ko izamuka rya Mazutu nta ngaruka rigira ku ngendo rusange ndetse no ku biciro ku masoko.
Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga