Amakuru

Umutwe wa MRDP-Twirwaneho wigaruriye agace ka Marunde gaherereye hagati ya Mikenke na Kigazura muri Segiteri ya Itombwe, teritwari ya Mwenga, uhirukanye ingabo z’u Burundi, FARDC, FDLR na Wazalendo
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwasinyanye amasezerano y’imikoranire n’Ikigo gikora ishoramari cyo mu Bushinwa, hagamijwe gukomeza ubufatanye mu bucuruzi n’ikoranabuhanga hagati y'impande zombi
Soldat Mbale Hafashimana  witandukanyije na FDLR avuga ko uyu mutwe wagiranye amasezerano n’ingabo za leta ya Congo,FARDC, ndetse ko iki gisirikare cyabafashaga mu buryo butandukanye,agasaba abakiri mu mashyamba gutaha ,bakaza kubaka igihugu.
U Rwanda rwakiriye imiryango 69 igizwe n'Abanyarwanda 223, batahutse nyuma y'imyaka myinshi batuye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC
Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubufatanye bwa Gisirikare n’abasivili mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Colonel Désiré Migambi Mungamba, yasabye abayobozi b’amashuri kugira uruhare rufatika mu kwigisha amateka y’u Rwanda urubyiruko
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yatangaje ko umutekano ku mipaka ihuza iyi ntara n’ibihugu by’ibituranyi birimo u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uhagaze neza ndetse ko inzego z’umutekano ziri maso
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya, Gen Charles Muriu KAHARIRI, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda kuva tariki ya 4 -7 Ugushyingo 2025.
Abantu batanu bo mu Karere ka Nyamasheke batawe muri yombi, bakekwaho kunyereza kawunga yatanzwe muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri ‘school feeding’.
ACP Boniface Rutikanga, yakebuye urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge by'umwihariko abahanzi ndetse agenera ubutumwa abirara bakanywera ibiyobyabwenge hanze y'Igihugu, ko bitazakuraho kubapima bageze mu Rwanda