Amakuru

Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie yavuze ko atari we watanze ikirego cyatumye YouTube iha integuza Yago TV Show, asobanura ko nta nyungu abona mu kubona undi muntu abura amaramuko, nubwo atishimiye ibiganiro Yago yakoze amuvugaho.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda bn’Insingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yagaragaje ko yashenguwe n’urupfu rwa  Suzana Nyiranyamibwa witabye imana, avuga ko urupfu rwe ruteje icyuho ariko agiye acyeye ku bw’ibw’ibuhangano bye yakoze byasanye imitima y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abanyempano 11 mu cyiciro cy’umuziki ni bo bakomeje mu kindi cyiciro cy’amarushanwa ya ArtRwanda–Ubuhanzi, nyuma yo kwigaragaza imbere y’akanama nkemurampaka ku wa 16 Ukwakira 2026, muri Maison des Jeunes Kimisagara.
Umutoza Mukuru wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian, yatangaje ko yizeye ko ikipe ye itsinda Black Bulls yo muri Mozambique, mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup, uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukwakira 2026.
Intumwa z’u Rwanda ziyobowe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, zitabiriye inama z’abayobozi bashinzwe ingabo mu Muryango Mpuzamahanga w’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR), zabereye i Lusaka muri Zambia, kuva ku wa 14 kugeza ku wa 16 Ukwakira 2026.
Abapolisi b'u Rwanda bagize itsinda RWAFPU3-8, riri mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Sudani y'Epfo (UNMISS) mu mujyi wa Juba, bakoze igikorwa cyo guha serivisi y'ubuvuzi abaturage b’icyo gihugu bagera kuri 946.
Zamalek SC yo mu Misiri, yatsinze APR FC igitego 1-0 mu mukino ubanza w'ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League wabereye muri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ukwakira 2026.
Umuhanzikazi Nyiranyamibwa Suzanne mu ndirimbo nka ‘Ese mbaze nde, Ndavunyisha, Nkumbuye iwacu, Nimuberwe bakobwa, Ituze, Nyumva Mana, Inkera y'abahizi n’izindi  yitabye Imana ku myaka 83 y’amavuko.
Umuryango utari uwa leta, GiveDirectly, wizihije imyaka 10 umaze ukorera mu Rwanda, aho muri icyo gihe wafashije ingo zirenga ibihumbi 285 kwikura mu bukene binyuze mu nkunga y’arenga miliyoni 150$ [asaga miliyari 221 z’amafaranga y’u Rwanda].
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yatanze amahugurwa ku bashinzwe umutekano mu bigo byigenga ajyanye no gukumira no kwirinda inkongi y’umuriro n’andi abafasha kunoza ibyo bakora bijyanye no kurinda abantu n’ibyabo.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka