Amakuru

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Nyarwaya Innocent uzwi nka YAGO PON DAT, yasohoye amabaruwa arimo gusaba imbabazi Abanyarwanda no kwicuza ku mvugo n’imyitwarire byagiye bivugwaho mu bihe bitandukanye, yizeza ko agiye kwirinda umujinya n’amagambo akomeretsa abandi.
Intumwa z’u Rwanda zirimo abapolisi babiri bitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga rya Milipol Qatar, ryibanda ku ikoranabuhanga n’ibikoresho bigezweho mu kurinda umutekano w’ibihugu n’abaturage.
Umunyarwandakazi Masengesho Yvonne yegukanye umudali wa zahabu muri Shampiyona Nyafurika y’Amagare ya 2026 (CAC Road Cycling African Championships), aba Nyampinga wa Afurika mu cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 19 mu gusiganwa n’ibihe.
Ubushakashatsi ku bakora n’abashomeri mu Rwanda bwo mu gihembwe cya gatatu cya 2026, bugaragaza ko hari abantu barenga ibihumbi 877 bangana na 15,6% by’abari ku isoko ry’umurimo, badafite akazi , mu gihe abafite akazi na bo bagabanutse bwa mbere kuva mu 2021.
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko hakenewe ibyumba by’amashuri 40.000 kugira ngo hagabanuke ubucucike mu mashuri no gukemura ikibazo cy’abanyeshuri biga igice cy’umunsi, ivuga ko kubigeraho bizasaba igihe n’amikoro ahagije.
Akarere ka Nyamasheke ko mu Burengerazuba bw’u Rwanda ni kamwe mu tumaze kugera ku iterambere ndetse gakataje ahanini bitewe n’uburyo abagatuye babyaza umusaruro amahirwe gafite akagira igicumbi cy’ishoramari n’ubukerarugendo.
Perezida Paul Kagame yakiriye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Budage, Serap Güler, baganira ku buryo bwo kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Inama y’Ubujurire ku mpunzi n’abasaba sitati y’ubuhunzi mu Rwanda yatangiye, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 20 Ukwakira 2026, gusuzuma ubujurire bw’abataranyuzwe n’ibyemezo byafashwe ku busabe bwabo bwa sitati y’ubuhunzi.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) yahawe inkunga ya milliyoni zisaga 130 na Liquid Intelligent Technologies, yo gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, guhuza ibisekuru no gushyiraho ahigishirizwa amateka mu nzibutso za Jenoside.
U Rwanda ruri gutegura gahunda zitandukanye zizafasha mu guhangana n’inkongi z’umuriro zirimo gukoresha indege zitagira abapilote (drones) zizifashishwa mu bikorwa byo kuzimya no gutanga amahugurwa ku bantu n’ibigo ku buryo bagira ubyumenyi bw’ibanze ku guhangana nazo mu gihe zibaye.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka