Amakuru

Capt Sébastien Mugunga Rwamuhigo, wari umusirikare mu ngabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, yiciwe mu mujyi wa Uvira n'abasirikare bagenzi be, azira kuba avuga Ikinyarwanda
Abanyarwanda 17 bari bamaze imyaka myinshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Kane tariki 14 Ugushyingo 2025, batahutse mu Rwanda.
Mu Rwanda kuva ku 17-19 Ugushyingo 2025, hagiye kubera inama yiswe Vaccine Symposium 2025, ihuza impuguke zitandukanye mu bijyanye n’inkingo.
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa, yatangaje ko u Rwanda rwashyizeho amagororero mu gihugu, muri gahunda nshya igamije kugorora abakoze ibyaha aho guhora hashyirwa imbaraga mu guhana gusa
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG), yateguje ibura ry’umuriro  mu Mirenge igize akarere ka Nyamasheke no mu bice bya Bugesera, na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette, yavuze ko abanyeshuri biga mu mashuri nderabarezi bigishwa ururimi rw'amarenga ndetse n'ubundi buryo bwose bugamije gufasha abafite ubumuga, mu gihe bazaba batangiye kubigisha.
Imyakaka 54 irashize u Rwanda n’u Bushinwa bitangiye ubufatanye n’umubano  hagati y’ibihugu byombi. Ni umubano watangiriye ku wa 12 Ugushyingo 1971. Kuva icyo gihe, umubano wakomeje kwaguka  ndetse ibihugu byombi byasinyanye amasezerano agiye atandukanye.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba mu Karere ka Muhanga, rwakatiye Musonera Germain, wari wiyamamarije umwanya w’Ubudepite,  igifungo cy’imyaka 20, runamutegeka guha IBUKA indishyi z’akababaro zingana na Miliyoni 50 Frws.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zasubitse ku munota wa nyuma inama yari iteganyijwe guhuza Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame na Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC