Amakuru

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yamaganye amagambo adafite ishingiro yavuzwe n’Umuvugizi w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Kamerhe Lwa Kanyingini Vital, mu nama mpuzamahanga ya 6 y’Abavugizi b’Inteko z’Ibihugu, yabereye i Genève, mu Busuwisi, ku wa 30 Nyakanga 2025
Protais Mitali, wabaye Minisitiri mu Rwanda ndetse n’Ambasaderi, yitabye Imana mu Bubiligi aho yari amaze imyaka isaga 10 atuye
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi wa Uganda, Matia Kasaija, umaze kumenyerwa cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera uburyo bwihariye atangamo imbwirwaruhame atera urwenya, ari mu Rwanda mu butumwa bw’akazi
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Habimana Dominique, yavuze ko Umuganura utagishingiye ku buhinzi n'ubworozi gusa ahubwo wubakiye ku bikorwa by'iterambere ry'Igihugu
Itsinda riturutse mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Sri Lanka ryasuye icyicaro gikuru cya RDF mu rwego rwo kwigira ku rugendo rw’u Rwanda mu kubaka ingabo z’umwuga no guteza imbere igihugu
Abarimu bakorera hirya no hino mu Gihugu bagaragaje ko bishimira intambwe imaze guterwa mu kuzamura agaciro kabo, banakomoza kuri zimwe mu mbogamizi bagihura na zo zirimo kudahembwa amafaranga ahwanye n'impamyabumenyi bafite
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko rwafatiye ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda, nyuma y’ibibazo bikomeje kugaragara mu mitangire ya serivisi zayo